Mariya Yohana yanenze abahanzi baririmbye ind... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikiganiro "Amateka Series" Mariya Yohani yakeburiyemo aba bahanzi cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021. Ni igikorwa cyateguwe n'urubyiruko rw'abanyarwanda rutuye muri Australia kikaba cyaratangijwe umwaka ushize, kigamije ahanini gufasha urubyiruko kumenya amateka y'u Rwanda no gusigasira umuco.


Mariya Yohana ari mu batanze ibiganiro muri "Amateka Series"

Iki kiganiro kitabiriwe n'urubyiruko rutandukanye ruri mu Rwanda no hanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-16. Cyanyuze live kuri shene ya Youtube ya Igihe. Umuhanzikazi Mariya Yohana uri mu batanze ibiganiro yagarutse ku ngingo zitandukanye. Yakomoje ku ngero z'abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa birimo gukunda igihugu no gusigasira amateka yacyo nka Ndabaga asaba urubyiruko kwigira ku byiza abantu nk'abo bakoze.

Mu gusigasira amateka yavuze ko harimo no gukunda igihugu aha niho yahise abihuza n'ubuhanzi avuga ko abahanzi b'ubu baririmba igihugu ari bake kandi nyamara byagatumye abenshi bamenya amateka y'u Rwanda binyuze mu muziki.


Jules Sentore yasusurukije abakurikiranye iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga

Mariya Yohana yagize ati "Dufite abana bitabiriye ubuhanzi ndabashima ariko hari aho binyobera abaririmba igihugu cyacu ni bacye. Mwaduhase urukundo dufite bake bihatira kuririmba igihugu nzishima njye n'abandi babyeyi tungana twumva mwihase kuvuga u Rwanda".

Yashimangiye ko inganzo y'ab'ubu yibanda cyane ku rukundo atanga urugero maze anenga abahanzi baririmbye indirimbo z'urukundo mu birori byo kwizihiza umunsi w'intwari aho kuziririmba bakazivuga ibigwi kuko wari umunsi wazo.

Yagize ati "Baturirimbiye urukundo aho kuririmba za ntwari zacu twabibonyemo akantu gato. Turabinginga urukundo rwanyu rumaze kubibagiza ko u Rwanda ruhari kandi narwo mukwiriye kururirimba. Hari ubwo tubivuga mukagira ngo turi abantu babi ariko utaganiye na se? Uwo mugani urahari muzaze tuganire".

Yakomeje agira ati "Ibyadutangaje ni urukundo rwaririmbwe ku munsi w'intwari nibura ntawakuyemo na Rwigema ngo amuririmbe na ba bana b'i Nyange?".

Gukebura aba bahanzi muri ubu buryo byari mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ko mu gusigasira amateka n'umuco harimo no gukunda igihugu ku buryo yagaragaje ko abahanzi baririmbye ku ntwari, ku gihugu, ku muco nabo baba batanze umusanzu mu kwigisha ayo mateka. Icyakora yashimye bamwe na bamwe babigerageza barimo Jules Sentore. Ati "Sentore arasereganya ariko ntaragera aho dushaka".


Mariya Yohana yavuze ko Jules Sentore ari mu bagerageza

Ukuyemo Arm Jazz Band abahanzi batatu baririmbye muri iki gitaramo cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 1 Gashyantare 2021, indirimbo nyinshi baririmbye ntaho zihuriye n'ubutwari ariko hari abagiye bacishamo bakanyuzamo indirimbo ijyanye n'uyu munsi ukomeye mu mateka y'u Rwanda. King James yaririmbye indirimbo ze z'urukundo zo ha mbere n'inshya aherutse gusohora zirimo nka 'Umugisha', 'Umugabo', 'Ibare' n'izindi nyinshi.


Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bahagaze neza muri iyi minsi, mu gitaramo cy'Umunsi w'Intwari, yaririmbye indirimbo zisingiza Intwari z'Igihugu nka 'Ubutwari' anongeraho indirimbo ze z'urukundo zakunzwe zirimo 'Kontorola' yakoranye n'umunyakenyakazi Femi One, 'For Us', 'Joni' aherutse gusohora n'izindi.


Peace Jolis yaririmbye indirimbo zisingiza Intwari z'u Rwanda nka 'Urabe Intwari' ndetse n'izindi yagiye asohora mu bihe bitandukanye zigakundwa n'abatari bake.


REBA UKO IKIGANIRO AMATEKA SERIES CYAGENZE



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102898/mariya-yohana-yanenze-abahanzi-baririmbye-indirimbo-zurukundo-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-um-102898.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)