Marius Bison yakoze indirimbo ku mwana wishwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Marius Bison ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu nganzo ye yibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Yabwiye INYARWANDA ko imvano y'iyi ndirimbo ari ibibazo sosiyete ikunda guhura nabyo, aho hari abana benshi bavuka, bagakura batazi ababyeyi bababyaye.

Muri iyi ndirimbo yumvikanamo inkuru y'umukobwa waje amugana ababaye cyane, yamubaza ikimubabaje akamubwira ko yisanze ari wenyine kuko Nyina wamubyaye yatabarutse afite ukwezi kumwe, akaba yarapfuye atamenye Se wamubyaye kuko yari kumubwirwa na nyina ariko ibyago bikamuvutsa ayo mahirwe.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KOMEZA UCURANGE' Y'UMUHANZI MARIUS BISON

Akomeza agaragaza ibibazo uwo mwana w'umukobwa ahura nabyo kubera kutamenya se wamubyaye. Uwo mwana w'umukobwa uvugwa muri iyi ndirimbo akora uko ashoboye kose ngo byibura azamenye Se ariko ikibazo afite gikomeye yibaza ni uburyo yazamumenya ndetse akanatekereza ko wenda yaba atakinariho.

Impakanizi yayo itangirwa n'ijambo komeza ucurange ari na ryo zina ry'iyi ndirimbo, ikaba n'umwanzuro n'ubufasha uwo mwana yasabye umuhanzi ati: 'Komeza ucurange wenda ubu naruhuka, dore uko undeba Isi yambanye akadomo, ngeze aho mbura aho nashyira ikirenge, ntawe mfite ushobora kuba yanyumva'.

Marius Bison yasabye abantu gukurikira iyi ndirimbo bakumva ubutumwa buyikubiyemo kuko ari indirimbo ifite umwihariko kuko ivuga ku muryango n'uburyo uwo muryango warinda abawukomokaho ibibazo batagizemo uruhare.

Ati 'Iyi ndirimbo ni uruhererekane kuko izakomeza kubageraho. Buri wese rero wumvise ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakwibaza niba uyu mukobwa azabona se wamubyaye n'uko azifata namubona. Turabararikira kuzakomeza kumva ibice by'iyi ndirimbo uko bizagenda bikurikirana.'

Iyi ndirimbo isohotse mu bihe bikomeye aho Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n'ahandi akaba ari Guma mu Karere bityo bikaba byarakomye mu nkokora uyu muhanzi ntiyabasha gukorera amashusho indirimbo ye.

Umuhanzi Marius Bison yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2021

Marius yaririmbye ku mukobwa wishwe n'agahinda kubera kutamenya Se wamubyaye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KOMEZA UCURANGE' Y'UMUHANZI MARIUS BISON

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102824/marius-bison-yakoze-indirimbo-ku-mwana-wishwe-nagahinda-kubera-kutamenya-se-yumve-102824.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)