Kuki umuntu akenera kwayura? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashakashatsi b'urubuga YouTube/Vsauce rushyira ahagaragara amashusho y'ingingo zakozweho ubushakashatsi mu bya siyansi bavuga ko kwayura bidaterwa n'uko umwuka uba wabaye muke ahantu umuntu wayura aherereye, nk'uko bamwe babikeka.

Kwayura ahubwo ngo ni nko gusubiza intege umubiri igihe wananiwe kugira ngo ukomeze gukora neza. Abo bashakashatsi banagaragaje ko ubwonko bukora nka mudasobwa ku buryo buba bukeneye igipimo cy'ubushyuhe kidahinduka kugira ngo bukore neza.

Icyo gipimo iyo kigiye hasi cyangwa kikajya hejuru, ubwonko bw'umuntu ntibukora neza. Banavuga ko iyo umubiri wananiwe, ubushyuhe bw'ubwonko bwiyongera.

Iyo umuntu yayura yinjiza umwuka wa 'Oxygene' unyuze mu mazuru no mu munwa. Uwo mwuka ngo ni wo ugira uruhare runini mu kugabanya ubushyuhe bw'amaraso yo mu mutwe ndetse ukanagabanya ubushyuhe bw'ubwonko.

Kwayura ngo bimara igihe cy'amasegonda atandatu nk'uko abo bashakashatsi bakomeza babivuga. Umuntu ashobora kwayura igihe abonye undi muntu yayura, cyangwa yabitekereza gusa agahita yayura.

Ibi ngo ni byo bituma kwayura bifatwa nk'ikintu umuntu ashobora kwanduza undi nk'uko abo bashakashatsi ba YouTube/Vsauce babivuga.

Iyo umuntu yayura yinjiza umwuka mwinshi, ku buryo n'ibice by'amatwi byitwa Tympans bifunguka, rimwe na rimwe umuntu wayura akenera kurambura ibice by'umubiri we wese.

src: kigalitoday.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Kuki-umuntu-akenera-kwayura.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)