Kimenyi Yves yambitse impeta umukunzi we Muyango wamwemereye kumubera umugore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021 nibwo uyu munyezamu waherukaga guhamagarwa mu ikipe y'igihugu yakinnye CHAN 2020 ikagera muri 1/4 yambitse impeta Uwase Muyango Claudine ndetse bombi bashyira hanze amashusho ahamya iki gikorwa.

Muyango ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, aho yahawe ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto [Miss Photogenic].

Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati '…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.'

Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw'urukundo na Miss Uwase Muyango muri 2019 amaze gutandukana n'uwari umukunzi we Didy d'or.

Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye bashimangira urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n'amakuru yavugwaga ko babana mu nzu.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati 'Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.' Yarengejeho 'emoji' y'umutima ndetse n'impeta.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati 'Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.' Yarengejeho 'emoji' y'umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y'urukundo rwa Kimenyi Yves.






Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/kimenyi-yves-yambitse-impeta-umukunzi-wemuyango-wamwemereye-kumubera-umugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)