Hagiye kumurikwa igitabo kiri mu Kinyarwanda kizafasha abafite imishinga mito n'iciriritse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitabo kigiye kumurikwa kizayobora abafite imishinga mito n'iciriritse (SMEs), ndetse kinaborohereze mu kumva no gusobanukirwa ibigikubiyemo mu rurimi rwabo kavukire cyane ko cyari gisanzwe kiboneka mu Cyongereza.

Iki gitabo gisanzwe kizwi nka 'SMEs Guide Book' cyanditswe mu rurimi rw'icyongereza n'Ikigo Mpuzamahanga cya Banki y'Isi Giteza Imbere Abikorera (IFC).

Kuva cyakwandikwa, cyashyizwe mu ndimi zitandukanye zirimo Igifaransa, Icyesipanyole, Ikirusiya, ndetse no mu rurimi rwa Amharic ruvugwa muri Ethiopia. Nibwo bwa mbere kigiye kuboneka mu Kinyarwanda aho gifite umutwe ugira uti "Ifashayobora ry'imiyoborere y'ibigo bito n'ibiciriritse".

Gikubiyemo imbogamizi ba nyiri imishinga mito n'iciriritse ndetse n'abayishoramo imari bahura nazo, amahirwe babona ndetse n'ibyabafasha kubaka no gukora imishinga yabo igihe kirekire kandi mu buryo buteye imbere.

RSE, yavuze ko hatekerejwe gushyira iki gitabo mu Kinyarwanda kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa ibigikubiyemo.

Iti "iki gitabo kirimo ibijyanye n'imiyoborere, kandi usanga mu bantu bakora imishinga mito n'iciriritse harimo ababa batazi imiyoborere neza bafite ibitekerezo byiza ariko nta micungire ihamye, nta bitabo by'ibaruramari n'icungamutungo wenda, kandi ibyo byose ari byo biri muri kiriya gitabo.'

'Cyari kiri mu Cyongereza, kandi Abanyarwanda bose siko bazi Icyongereza. Ntabwo abantu bafite imishinga ariko bose bize, bivuze ngo n'ibyo bintu by'uburyo ubucuruzi n'imicungire yabwo ikorwa ntabwo ari ko bose babizi, n'abantu batazi Icyongereza ntabwo bivuze ko batabikora, niyo mpamvu cyahinduwe mu Kinyarwanda kugira ngo buri Munyarwanda wese, yaba uzi Icyongereza, yaba utakizi bose bibonemo.'

RSE yakomeje ivuga ko gufasha iyi mishinga mu buryo bw'imiyoborere ari iby'ingenzi cyane ku bukungu bw'igihugu, kuko nibura 90% by'imishinga iri mu gihugu ari imito n'iciriritse.

Iki gitabo kizamurikwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'Zoom' guhera saa yine kugeza saa tanu n'igice z'amanywa.

Niba wifuza kwitabira iki gikorwa, urashyira uburyo bwa Zoom muri telefone yawe, cyangwa niba usanzwe uyifite ukayifungura, uho bagusaba kwandika 'Meeting ID' uzandikamo 83043515673, naho aho bagusaba umubare w'ibanga 'Pass Code' wandikemo KY5XNU.

Umuhango wo kumurika iki gitabo uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rse-igiye-kumurika-igitabo-gifasha-abafite-imishinga-mito-n-iciriritse-kiri-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)