Dosiye ya Idamange irarara mu maboko y'Ubushinjacyaha buzamuregera inkiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, rutangaza ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

Idamange Iryamugwiza amaze icyumweru atawe muri yombi kuko yafashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere w'icyumweru gishize tariki 15 Gashyantare 2021.

Ubwo Ubushinjacyaha bwamutaga muri yombi, bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu ni ukuvuga ko hiyongreyeho n'ibyo yakoze ubwo inzego zajyaga kumufata ari byo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

Ubwo Idamange yari amaze gutabwa muri yombi, Polisi y'u Rwanda yahise itangaza ko yakubise icupa mu mutwe umupolisi akamukomeretsa.

Uyu mugore wari umaze igihe atanga ibiganiro kuri Youtube birimo amagambo akarishye arimo imvugo zigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi nyuma y'igihe aburirwa n'abantu banyuranye ndetse byageze n'aho CNLG isohora itangazo ribuza abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga bakoresha imvugo zipfobya.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, ku mbuga nkoranyambaga hakunze gukwirakwizwa ibyo yavuze mbere gato yo gufungwa ubwo yavugaga ko Hon Bamporiki Edouard yaje kumureba inshuro ebyiri ngo ashaka kumucecekesha.

Hon. Bamporiki na we wagize icyo avuga kuri biriya, yavuze ko kujyayo zari inshingano ze nk'umunyamategeko kandi nk'inshuti y'umuryango yashakaga kumwibutsa ko ibyo yari ariho akora bigize ibyaha bihanwa mu Rwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Dosiye-ya-Idamange-irarara-mu-maboko-y-Ubushinjacyaha-buzamuregera-inkiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)