Kaneza Christa uherutse kuvugwaho kwica umugabo we Thierry Kubwimana kugira ngo asigarane imitungo ye,Yabaye Afunguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gihe abagabo babiri bafunganwe; Niyongabo Emmanuel na Ndibanje Jean Paul bo bakomeza gufungwa by'agateganyo.

Uyu mugore w'imyaka 18 y'amavuko yategetswe ibintu bibiri mu gihe ari hanze ya gereza, ari byo: kujya yitaba ubucamanza igihe cyose bumukeneye no kutarenga imbibi z'u Burundi urubanza rwe rutararangira.

Thierry Kubwimana wari umaze igihe gito ashakanye na Kaneza, yarasiwe mu cyumba bararagamo mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Ugushyingo 2020, apfira mu bitaro.

Christa Kaneza wari usanzwe yonsa uruhinja rw'amezi atanu yabyaranye na Thierry Kubwimana, yatawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2021, hamwe na Niyongabo na Ndibanje.

Bitewe n'uko uyu mugore yari afite umwana w'uruhinja, abenshi bamusabiye gufungurwa bakoresheje intero nka #FreeKaneza; bamwe muri bo bagahamyaga ko yaba anarengana.

Hari amakuru yaturutse mu Burundi, yavuze ko bitewe n'ubu busabe bwa benshi, ubuyobozi bwa Gereza ya Mpimba yari afungiwemo, bwamugunguye tariki ya 25 Mutarama 2021 ariko bigeze ku mugoroba, umucamanza w'urukiko rwa Muha ategeka ko yongera gufungwa.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/kaneza-christa-uherutse-kuvugwaho-kwica-umugabo-we-thierry-kubwimana-kugira-ngo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)