Intera ya metero, agapfukamunwa igihe cyose: Amabwiriza mashya azagenga amashuri yakomorewe -

webrwanda
0

Amashuri mu Mujyi wa Kigali yari yarafunzwe kuwa 18 Mutarama, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya Coronavirus muri iyo minsi.

Nyuma yo gufungurwa kw’amashuri, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje amabwiriza agenewe abanyeshuri muri ibi bihe bongeye kwemererwa kwiga.

Ayo mabwiriza avuga ko ”Abana bose biga mu mashuri y’incuke kuva ku myaka itanu ndetse n’abayobozi babo basabwa kwambara agapfukamunwa neza”.

Gusa abafite imyaka hagati y’ibiri n’itanu bo bazajya bambara agapfukamunwa mu gihe bikenewe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu bashobora kwambara agapfukamunwa ariko bigasaba ko hafi umuntu ugomba kuba ari hafi yabo.

Ati ”Ubundi umwana uri munsi y’imyaka itanu ashobora kwambikwa agapfukamunwa iyo agiye ahantu hahurira abantu benshi ariko agafashwa n’umuntu mukuru akamuba hafi”.

Yakomeje asobanura ati ”Urumva umwana w’imyaka ibiri, itatu, ntabwo aba yagasobanukiwe neza n’uburyo bwiza bwo kukagumishamo. Kuri uwo mwana ungana gutyo, aba agomba kugira umuntu mukuru uba uri hafi kugira ngo gakomeze kumurinda hatabaho kuba yagakoresha nabi igihe akambaye”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aherutse kubwira itangazamakuru ko ababyeyi batagakwiye kohereza abana ku ishuri batarageza ku myaka itatu mu rwego rwo kubarinda icyorezo.

Ati ”Tuzi ko umwana ujya kwiga mu mashuri y’incuke ari guhera ku myaka itatu, hari umwana utarageza ku myaka itatu byaba byiza ababyeyi batamwohereje”.

Muri aya mabwiriza, harimo ko buri munyeshuri asabwa gukaraba intoki kandi neza akoresheje amazi meza n’isabune mbere na nyuma yo kwinjira mu ishuri, kurya, gukina ndetse no mu gihe akoze ku mabaraza cyangwa ahandi hantu hashobora gutuma yandura.

Buri munyeshuri ndetse n’umurezi agomba gupimwa umuriro hakoreshejwe akuma kabugenewe, mu gihe bamusangaye umuriro uri hejuru y’ibipimo byagenwe, abuzwa kwinjira mu ishuri agashyirwa ku ruhande, kandi amashuri agasabwa gushyiraho umuryango umwe wo kwinjiriramo.

Abarezi basabwe guhora bibutsa abanyeshuri gushyira intera hagati yabo, ndetse mu gihe bari gutanga amasomo, amadirishya n’inzugi z’ishuri bikaba bifunguye. Mu ishuri, abanyeshuri basabwa gusiga intera ya metero imwe hagati yabo.

Aya mabwiriza kandi avuga ko mu gihe habonetse umunyeshuri wanduye Coronavirus, abahuye n’uwasanganywe ubwandu bose bagomba guhita bapimwa COVID-19.

Aya mabwiriza asobanura ko “Amashuri agomba guhita ashyirwa mu kato kandi izindi ngamba zigatangazwa n’abayobozi bashinzwe ibijyane n’ubuzima ndetse ubuyobozi bw’ibitaro by’Akarere by’uwarwaye aherereyemo”.

Amashuri yose yasabwe kugaragaza urutonde rw’abarimu n’abanyeshuri basanganywe izindi ndwara, bakitabwaho mu buryo bwihariye. Amashuri kandi yasabwe guteganya ibyumba bibiri bizashyirwamo abarwayi ba Covid-19 igihe bibaye ngombwa.

Mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri, ibikorwa by’amahuriro birabujijwe n’imikino ihuza abantu benshi birabujijwe, umwarimu niwe wenyine wemerewe gusohoka akajya mu rindi shuri.

Ibikoresho by’ishuri ntibyemerewe gusangirwa hagati y’abanyeshuri n’abarimu, ariko mu gihe bibaye ngombwa, ibyo bikoresho bigomba kubanza gusukurwa hakoreshejwe umuti wabugenewe.

Amashuri kandi yasabwe gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ibijyanye na Covid-19, rigizwe n’abarimu, ababyeyi ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima zegereye ishuri. Ishuri kandi rizajya gitanga raporo buri munsi y’abanyeshuri bagaragaje ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n’ibindi bifitanye isano nayo birimo ibicurane n’ibindi nk’ibyo.

Buri shuri rigomba gukorana n’ibigo nderabuzima biri hafi yaryo, mu rwego rwo guhanahana amakuru ku buryo mu gihe habonetse ubwandu, bukumirwa bikiri mu maguru mashya.

Abanyeshuri ndetse n’abarezi barasabwa kubahiriza amabwiriza agenewe kurinda ikwirakwira rya Covid-19, kandi bagakomeza kubahiriza ingamba zirimo gukaraba intoki kenshi, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no gusiga intera hagati y’abantu.

Amashuri arasabwa gufasha abanyeshuri gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)