Idamange yakubise icupa mu mutwe umwe mu bapolisi bagiye kumufata #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwarirumaze gutangaza ko rwataye muri yombi uyu mugore wari umaze iminsi atambutsa ibiganiro kuri Youtube.

Muri iri tangazo rya Polisi y'u Rwanda, ivuga ko uru rwego rwafatanyije na RIB kujya gufata uyu mugore aho atuye ahagana saa kumi z'umugoroba.

Iri tangazo rigira riti 'Ukekwaho icyaha yakoresheje icupa mu gukomeretsa mu mutwe umwe mu bakozi wahise ajyanwa ku Bitaro by'Akarere ku Kacyiru kugira ngo yitabweho.'

Muri iri tangazo rya Polisi, hagaragaramo ko Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo kiriya cyo guteza imvururu n'imidugararo muri rubanda ariko hakazamo n'icyaha cyo kunaniza iyubahirizwa ry'amategeko.

Bishoboka ko azaakurikiranwaho iki cyo kurwanya inzego kubera kwanga gufatwa ahubwo agakubita icupa mu mutwe uriya mupolisi akamukomeretsa.

Idamange yakunze kumvikana mu biganiro yatambutsaga kuri Youtube bigaruka cyane kuri Politiki ndetse n'ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibiganiro atahwemye kubwirwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ko imvugo akoresha muri biriya biganiro zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikaba ziteza n'imidugararo mu baturage.

We yakunze kuvuga ko adashobora gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na we yamugizeho ingaruka mu gihe bamwe mu bayirokotse bamaze iminsi bavuga ko kabone n'ubwo waba uri umwe muri ariko udakwiye kuyihakana cyangwa kuyipfobya bityo ko uzabikora agomba kuzabiryozwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yakubise-icupa-mu-mutwe-umwe-mu-bapolisi-bagiye-kumufata

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)