Idamange yakomerekeje umwe mu bapolisi bari bagiye kumuta muri yombi kubera ibyaha akekwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021,kubera ibyaha akekwaho birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gusa yahohoteye umwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Madamu Idamange kubera ibyo atangaza ku rubuga rwa You Tube.Uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ubwo inzego z'umutekano zajyaga guta muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne, uyu mugore yarwanyije abapolisi, agakubita umwe icupa mu mutwe ku buryo yakomeretse. Uwo mupolisi wakomeretse ari kwitabwaho mu bitaro bya Kacyiru.

Mu itangazo Polisi yashyize hanze kuri uyu mugoroba, nuko ubwo IDAMANGE yafatwaga yakubise umupolisi icupa amukomeretsa mu mutwe,birangira uyu agiye kuvurirwa ku Bitaro bya Kacyiru.

wPolisi yagize iti "Kuri uyu mugoroba wo kuwa 15 Gashyantare 2021 ahagana saa kumi,Polisi yahuje imbaraga na RIB mu guta muri yombi madamu Iryamugwiza kubera ibyaha bikomeye birimo guteza imvururu muri rubanda,yarwanyije kumufunga byemewe n'amategeko ndetse akomeretsa bikomeye umupolisi.

Ukekwa yakoresheje icupa akomeretsa umutwe umupolisi wahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro by'akarere ka Kicukiro."

Idamange yari amaze iminsi agaragara kuri YouTube avuga amagambo benshi bamaganiye kure bamushinja gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda gusa we yagaragazaga ko atiteguye kubireka.

Uyu mugore yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bibiri bishize, kubera ibiganiro bye byumvikanagamo Imvugo zo kugumura rubanda.

Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuka mu Karere ka Kamonyi yatangiye ibi biganiro mu mpera z'ukwezi gushize bituma Abanyarwanda benshi barimo n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène n'uwa IBUKA bamwamagana



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/idamange-yatawe-muri-yombi-kubera-ibyaha-ibyaha-akekwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)