Ibya Miss Aurore na Egide noneho Super Manager arabihuhuye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012 yemeje ko urukundo rwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata rwamaze kugera ku ndunduro, Super Manager yamubwiye ko atakagombye kumena amabanga yurugo rwabo ngo abijyane mu itangazamakuru.

Mu kiganiro the Choice live gica kuri Isibo Tv, Super Manager ukunze kuvuga ibintu yabigize urwenya, yasabwe kugira icyo avuga kuri iyi couple yakanyujijeho, gusa bikaza kurangira batandukanye,maze abanza kubahumuriza ,avuga ko bihangana kuko ntakundi byari kumera ,ati:'niko zubakwa ntakundi ,bihangane'.

Super Manager yakomeje avuga ko bitari ngombwa ko ibyurugo rwabo babishyira mu itangazamakuru. Ati:'ubundi simba nshaka kuvuga kuby'urugo rw'abandi,ariko njyewe mbona bitari bikwiye ko uriya Aurore abishyira hanze,hari ibintu byo mu ngo ndani tudakwiye kuvuga rwose.Buriya bari kumubaza ntagire icyo abitangazaho'.

Kanda hano hasi urebe video irambuye ya Super Manager:

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/ibya-miss-aurore-na-egide-noneho-super-manager-arabihuhuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)