Hari inyandiko y'Abasenateri ba USA basaba ko Rusesabagina arekurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nyandiko yanditswe tariki 20 Ukuboza 2020, iriho n'imikono ya bariya bashingamategeko, ivuga ko batumva uburyo Paul Rusesabagina nk'umuturage wemerewe gutura muri Leta Zunze Ubumwe za America (Resident) yageze mu Rwanda avuye i Dubai.

Aba bashingamategeko ba USA bavuga ko u Rwanda rwarenze ku mategeko yo gufata umuturage wa kiriya gihugu, bagasaba ko yarekurwa nk'umuturage ufite ibyangombwa byo guturayo kandi nk'umuntu wahembwe na Perezida wa kiriya gihugu.

Batanga n'ingero z'abaturage boherejwe na kiriya gihugu binyuze mu nzira ziteganywa n'amategeko n'amasezerano ahuriweho.

Ni ingingo itari nshya kuko mu minsi yashize, Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi na yo yasohoye imyanzuro ivuga ko u Rwanda rwashimuse Paul Rusesabagina kandi isaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Muri iyi nyandiko igaragaza ko bariya basenateri bayishyigikiye, hari aho ivuga ko kuba u Rwanda rwarekura Rusesabagina ari inyungu ku bihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Hari aho igira iti 'Twizera ko kurekura Rusesabagina bifite ishingiro kandi bishyize mu gaciro, kubera ko afite uburwayi bwa Cancer bwendaga kumuhitana muri iki gihe cya COVID-19 akaba anafite izindi ndwara zikomeye yivuza.'

Mu minsi yashize kandi inteko y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi yageneye imyanzuro u Rwanda irusaba kwita ku burenganzira bwa Rusesabagina.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yasubije iya EU, yayisabye kutivanga mu mikorere y'ubucamanza bw'u Rwanda.

Muri iyi myanzuro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ivuga ko itumva ukuntu Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi ifata Rusesabagina nk'impirimbanyi y'Uburenganzira bwa muntu mu gihe we yigeze kwigamba ibitero byaguyemo Abanyarwanda ariko ntibagira icyo babivugaho.

Rusesabagina watangiye kuburana mu mizi uyu munsi, yabanje gutanga inzitizi zibanziriza urubanza zirimo iz'iburabubasha bw'urukiko zishingiye kuba avuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko akwiye koherezwa kuburanishirizwa mu Bubiligi afitiye Ubwenegihugu.

Mu mpaka zo kuri izi nzitizi zihariye iburanisha ry'uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw'Ubunyarwanda bw'inkomoko kandi ko atigeze ajya mu nzira zo kubutakaza.

Nsabimana Callixte wari wariyise Majoro Sankara, na we waste ijambo, yavuze ko Rusesabagina yari Perezida w'iriya mpuzamashyaka ya MRCD yari yaranashinzwe umutwe wa FLN ndetse ko ubwo uyu mutwe watangizaga ibitero wari ugamije gufata u Rwanda kandi ko Rusesabagina yavugaga ko azahita aba Perezida w'u Rwanda.

Sankara wavugaga ko yatunguwe n'ibyavuzwe na Rusesabagina, yagise ati 'none se yari kuba Perezida w'u Rwanda atari Umunyarwanda.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hari-inyandiko-y-Abasenateri-ba-USA-basaba-ko-Rusesabagina-arekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)