Hagiye gutangizwa Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n'abo hanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rigenewe abanyamakuru uwo muryango wasohoye rivuga ko uwo umuhango uteganyijwe ku wa 25 Gashyantare 2021, saa 10:00 za mu gitondo. Uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse uzacishwa no ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuri uwo munsi hazaba n'inama igamije kugaragaraza imigabo n'imigambi y'umuryango ndetse no kwakira abanyamuryango bashya bifuza kuwinjiramo.

Hazagarukwa kandi kuri gahunda umuryango uteganya imbere zirimo gufasha Abanyarwanda kumenya amakuru no gusobanukirwa byinshi kuri Coronavirus ihangayikishije Isi muri rusange.

Mu 2019 ni bwo abanyamakuru b'ibitangamamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga bishyize hamwe, bashinga Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) bagamije gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburyo burambye n'uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru kuri bose, by'umwihariko amakuru agamije iterambere.

RJSD kandi igamije gutanga ubufasha n'ubujyanama ku banyamakuru bakizamuka n'abakiri bato muri uyu mwuga.

Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n'ubufasha kuko bidakozwe byazateza icyuho gikomeye igihe abubatse amazina bazaba bamaze gusaza bataratoje abato.

Yakomeje agira ati 'Urabona hano mu Rwanda tumenyereye ko abanyamakuru basanzwe bafite amazina azwi ari bo bagenda bahinduranya ibitangazamakuru. Hari n'abandi banyamakuru bacyinjira muri uwo mwuga, ariko haracyari urugendo mu cyiciro cy'abanyamakuru bashya, kuko bidapfa koroha kubona igitangazamakuru bakorera badasanzwe barubatse amazina akomeye muri rubanda.'

Yasobanuye ko mu byo uwo muryango ugamije harimo no gufasha iki cyiciro gukomeza kongera ubumenyi n'ubuhanga kugeza binjiye mu kazi.

Ati 'Mu byo tuzafasha iki cyiciro harimo kubafasha kubona amahugurwa no kongera ubumenyi ku rwego mpuzamahanga hagamijwe kubinjiza mu kazi kabaha umusaruro ubageza ku iterambere rirambye.'

Ntawirema yemeje ko mu Rwanda hakiri umubare munini w'abiga itangazamakuru ariko barangiza ntibakore ibyo bize kuko uretse kuba isoko ry'umurimo rikiri ritoya, no kubona akazi biracyagoye ku banyamakuru bashya ndetse n'aho bakabonye ntigakorwe nk'umwuga wabageza ku iterambere.

Yagaragaje ko imbuga nka YouTube ari indi mbogamizi ku itangazamakuru iri kwirengagizwa, kandi ishobora kuzateza ikibazo mu hazaza haryo mu Rwanda.

Yasabye ko abakora ako kazi bakwiye kongera kwibutswa amahame rusange agenga itangazamakuru haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

Yatanze urugero rw'abantu 'batangiye kwinjira muri uyu mwuga batarawize nta n'amahugurwa bahawe.'

Yakomeje ati 'Harasabwa ibintu byinshi nk'uko umuryango wacu RJSD turi guteganya gukorana na leta n'izindi nzego zireberera inyungu z'abanyamakuru, abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye tukabahugura, tukabongerera ubumenyi bagakora neza.'

RJSD iranateganya gukorana n'amashuri makuru na za kaminuza byigisha itangazamakuru n'itumanaho (Journalism, media & communications), ndetse n'amashuri yisumbuye mu rwego rwo gufasha abayigamo kubongera ubumenyi bukenewe muri iki gihe no kubafasha kwinjira mu kazi bya kinyamwuga.

Itangazo rimenyesha umunsi wo gutangiza Umuryango RJSD, uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda n'abo hanze ku mugaragaro
Ntawirema Célestin yavuze ko abanyamakuru bakizamuka bakeneye ubuvugizi n'ubufasha
Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Célestin, yarangije muri Kaminuza ya Southern New Hampshire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-umuryango-rjsd-uhuriyemo-abanyamakuru-bo-mu-rwanda-n-abo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)