Habanje kujya mu Murenge cyangwa gutera ivi ?...Jacques Tuyisenge yanerekanye asezerana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisa nk'ibiteye urujijo kuko bigaragara ko ibi bikorwa byombi bishobora kuba byarabereye rimwe kuko amafoto abigaragaza byombi bigaragara ko yafatiwe igihe kimwe.

Ku mbuga nkoranyambaga z'uyu rutahizamu wa APR FC n'Ikipe y'Igihugu Amavubi, hariho amafoto arimo ayo yashyizeho kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare ndetse n'andi yashyizeho kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021.

Amakuru ava mu bakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda, bavuga ko iriya mpeta yayimwambitse ubwo bari bavuye gusezerana imbere y'amategeko.

Ubusanzwe bimenyerewe ko abasore basaba abakobwa kubabera abagore mbere y'indi migango yose yo kurushinga.

Kwa Jacques Tuyisenge ho bisa nk'ibitandukanye kuko ngo yasabye umukunzi we kumubera umugore amaze kwizera ko ari we mu mategeko.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Habanje-kujya-mu-Murenge-cyangwa-gutera-ivi-Jacques-Tuyisenge-yanerekanye-asezerana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)