Lt. Gen. Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z'u Rwanda, yatabarutse tariki 11 Gashyantare aho yari arwariye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda bwatangaje ko nyakwigendera Lt. Gen Jacques Musemakweli yazize urupfu rusanzwe.
Ni urupfu rwashenguye benshi kubera akamaro uyu musirikare yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no kucyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urupfu rwe kandi rwanababaje abasanzwe bakurikirana ibikorwa bya siporo mu Rwanda by'umwihariko umupira w'amaguru dore ko na we yari umukunzi wawo ndetse akaba yarigeze no kuba Perezida w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC.
Abakinnyi b'iyi kipe bagiye kumusezeraho bwa nyuma aho umuryango we utuye mu Karere ka Kicukiro, bavuze uburyo yahoraga yifuza iterambere ry'iyi kipe ndetse n'iry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Perezida Kagame yagennye ubutumwa
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame yageneye uyu munsi bwasomwe n'Umujyanama we wihariye mu bya gisirikare n'Umutekano, General James Kabarebe, bwagarutse ku bigwi byaranze Lt General Musemakweli haba ku ruhare rwe rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse no mu gukomeza kubaka u Rwanda.
Yagize ati ' Iki ni igihe cy'akababaro gakomeye cyane cyane ku muryango wa General Musemakweli, ni igihe kandi cy'akababaro kenshi ku muryango mugari w'Ingabo z'Ingabo z'u Rwanda no ku Gihugu muri rusange. Iyo twibutse ibihe bitandukanye twabanyemo na General Musemakweli, imirimo myiza n'ibigwi bye haba ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyacu ndetse n'urwo kugiteza imbere yari agikomeje kugeza aho atabarukiye. General Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye, atizigama, atanga umusanzu, ibitekerezo n'imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye kugeza aho atabarukiye.'
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko General Musemakweli yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu Ngabo z'u Rwanda, hakaba harashingirwaga cyane ku bushobozi bwe ndetse n'indangagaciro yo gukunda Igihugu. Asaba ko uwo murage wakomeza kuranga buri wese.
Ati 'General Musemakweli yakoreye Ingabo z'u Rwanda mu nzego zazo nyinshi cyane zitandukanye, izi nshingano yazihabwaga kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye Ingabo z'u Rwanda, yaharaniraga iteka ko n'abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro. Atabarutse Igihugu n'umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk'uyu rero ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda Igihugu no kugikorera byaranze General Musemakweli.'
Perezida Kagame yijeje umuryango wa nyakwigendera ko Igihugu kizakomeza kuwuba hafi nk'uko bisanzwe biri mu muco wacyo.
Ati 'Na none mu bihe nk'ibi turizeza umuryango we ko ubuyobozi bw'Igihugu binyuze muri Minisiteri y'Ingabo na RDF buzakomeza kubaba hafi nk'uko amategeko abiteganya kandi bisanzwe biri mu muco wacu."
UKWEZI.RW