Gasabo :Abantu 28 bafatiwe mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abakirisitu bo mu madini n'amatorero atandukanye, bari baturutse mu Murenge wa Gisozi na Kinyinya, abagabo bari 08 naho abagore ari 20.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bitewe n'ukuntu bari bishe amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 byari byoroshye kuba bakwanduzanya iki cyorezo.

Yagize ati "Icya mbere bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye ntawe uzi uko mugenzi we ahagaze, hari abatari bambaye agapfukamunwa, bari mu cyumba gifunganye nta ntera hagati y'umuntu n'undi ndetse nta bukarabiro bwari buri muri urwo rugo. Ibyo byose byakururira akaga bariya bantu kuba bakwandura bose igihe harimo abafite kiriya cyorezo ndetse bakajya kwanduza abandi bantu bataje muri ayo masengesho. "

Yagaye abantu bagifite imyumvire yo kuba bava mu ngo zabo bakajya mu masengesho n'andi materaniro atemewe byongeye kandi Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo. Yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma Polisi ibasha gufata bariya bantu.

Yagize ati" Biratangaje kuba bariya bantu batinyutse kwitwikira ijoro bakajya mu makoraniro atemewe kandi babizi neza ko Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo. Ukurikije ukuntu bari begeranye ndetse nta bwirizi ubwo aribwo bwose bari bubahirije biroroshye kuba bakwanduzanya ndetse bakajya kwanduza n'abandi."

Yagaye abantu b'ababyeyi bari bazanye abana babo bato muri biriya bikorwa kuko bashobora kuhandurira kandi bo ari inzirakarengane.

Abafashwe uko ari 28 bahise bajyanwa muri Sitade ya ULK kugira ngo baganirizwe basobanurirwe neza ubukana bwa COVID-19 n'ingaruka zayo. Usibye kuganirizwa baciwe amande hakurikijwe amabwiriza.

Mu minsi ishize mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi naho Polisi y'u Rwanda iherutse gufatira abantu 94 mu mazu bari mu masengesho. Polisi y'u Rwanda ivuga ko itabuza abantu gusenga ariko ikabasaba kujya bikorerwa mu ngo kandi bigahuza abagize urwo rugo gusa kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza mashya yemerera abantu guhurira hamwe ari benshi.

Abafashwe bafatiwe mu rugo rw'umuturage basenga barenze ku mabwiriza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abantu-28-bafatiwe-mu-masengesho-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)