Floyd Mayweather yahaye umwuzukuru we umaze i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ifoto ya mbere ateruye umwuzukuru we yafatiwe mu ndege y'abanyacyubahiro

Uyu mugabo w'imyaka 43 yahaye impano ihenze umwuzukuru we bituma uyu mwana yinjira mu bakiri bato bakize ku Isi. Uyu mwana w'umuhungu wahawe iyi saha ya zahabu yitwa Kentrell Jr. Ni uw'umukobwa wa Floyd Mayweather witwa Yaya. Yamubyaranye na Kentrell DeSean Gaulden uzwi cyane muri NBA.


Iyi niyo saha ya zahabu yamuhaye ihenze cyane 

Kentrell Jr w'iminsi itanu gusa, iyi mpano yahawe na sekuru itumye ahita yinjira mu bana 5 ba mbere bakize ku isi bayobowe na Prince George utunze Miliyali 1$, mu manyarwanda akaba ari hafi Tiliyari imwe. Uyu ni uw'igikomangoma William Duke. Mu bandi bamuza imbere harimo Phoebe Adele wa Bill Gates nawe utunze Miliyari y'amadorali ndetse na Blue Ivy wa Jay -Z na Beyonce abandi bose bari inyuma ye.


Izi ni zimwe mu isaha 41 afite zikoze muri zahabu


Isaha zose za zahabu afite zifite agaciro ka miliyoni 20 z'amayero

Mayweather Kugeza ubu ari kwitegura gukora ubukwe n'umukunzi we mushya Anna Monroe. Yatangaje ko bari mu rukundo mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo yari ari mu kabyiniro ke kitwa "Vegas club lead dancer". Icyo gihe yavuze ko yiteguye gukora ubukwe vuba. Mayweather ari mubyamamare bitunze agatubutse ku Isi afite miliyoni 13 n'imisago z'amayero.


Prince George Louis ni we mwana ukize kurusha abandi ku Isi, akaba atuze Miliyari $1



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103242/floyd-mayweather-yahaye-umwuzukuru-we-umaze-iminsi-5-isaha-ya-zahabu-ifite-agaciro-ka-mili-103242.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)