AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederations Cup(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali isezerewe muri CAF Confederations Cup itegeze mu matsinda, ni nyuma yo kunganya na CS Sfaxien 1-1 i Kigali, bakaba basezerewe ku giteranyo cy'ibitego 5-2.

Wari umukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup, umukino ubanza wabereye muri Tunisia warangiye ku ntsinzi ya CS Sfaxien y'ibitego 4-1.

AS Kigali ikaba yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko isabwa gukora ibikomeye kuko yasabwaga gutsinda ku kinyuranyo cy'ibitego 3 kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Mu bakinnyi babanjemo ku mukino ubanza, umutoza Eric Nshimiyimana nta mpinduka nini yakoze uretse Benedata Janvier wari winjiye mu mwanya wa Hakizimana Muhadjiri utari wemerewe gukina uyu mukino kubera ikarita ituruka yabonye mu mukino ubanza.

Mu minota ya mbere y'umukino AS Kigali yagerageje gusatira cyane ishaka igitego ariko nta mahirwe menshi yigeze ibona kuko bagowe cyane n'ubwugarizi bwa CS Sfaxien.

Ku munota wa 23 AS Kigali kufura yatewe na Kwizera Pierrot ariko unyura hanze gato y'izamu.

AS Kigali yakomeje gushaka igitego, ku munota wa 42 AS Kigali yabonye kufura ku ikosa bari bakoreye Aboubakar Lawal, yatewe na Kwizera Pierrot ubwugarizi bwa CS Sfaxien bunanirwa kuwukuraho Aboubakar Lawal ahita awohereza mu nshundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ndetse igenda ibona amahirwe yakavuyemo ibitego ariko ntibayabyaza umusaruro.

CS Sfaxien itari yabonye amahirwe menshi yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 60 gitsinzwe na Firas Chaouat n'umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu abakinnyi ba AS Kigali bakananirwa kuwukuraho.

Ku munota wa 65 Rugirayabo Hassan yahinduye umupira imbere y'izamu ariko Aboubakar Lawal ashyizeho umutwe umupira unyura hanze gato y'izamu.

AS Kigali yakoze impinduka havuyemo Benedata Janvier, Orotomal Alex na Nsabimana Eric Zidane hinjiramo Ndekwe Felix, Biramahire Abeddy na Ntamuhanga Tumaini Tity.

AS Kigali yakomeje gushaka ikindi gitego biranga umukino warangiye ari 1-1, AS Kigali isezerwa ku giteranyo cy'ibitego 5-2

11 ba AS Kigali babanjemo kuri uyu mukino

Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric Zidane, Benedata Janvier, Shabani Hussein Tchabalala, Aboubakar Lawal na Orotomal Alex

11 ba AS Kigali babanjemo
11 ba CS Sfaxien babanjemo
Rutahizamu Orotomal Alex yagoye cyane CS Sfaxien
Rugirayabo Hassan ahanganye na rutahizamu wa CS Sfaxien
Lawal watsindiye AS Kigali igitego cya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasezerewe-muri-caf-confederations-cup-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)