CLEMENTINE USHYIGIKIWE N'IBYAMAMARE NKA D'banj NA DLUXE MURI MISS RWANDA, ASOBANUYE IKIRI GUTUMA BAMUKUNDA CYANE. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UWIMANA Clementine w'imyaka 21 uhagarariye intara y'amajyepfo, yasobanuye impamvu abakunzi ba Miss Rwanda bakomeje kumwishimira, harimo n'icyamamare mu muziki wo muri Nigeria D'banj umushyigikiye cyane. Ni byinshi birimo umushinga we mwiza cyane ugaragaza ubwenge, n'ubwiza bwuje umuco.


UWIMANA Clementine, ufite nomero 37 mu bahataniye ikamba rya miss Rwanda 2021 (ifoto, Clementine)

'D'banj ari mu bahanzi bakomeye banshyigikiye cyane hamwe n'ikipe ye. Mu minsi ishize yarampositinze (posting) kuri sitati (status) za WhatsApp ye avuga ko anshyigikiye cyane kandi byatumye n'abakunzi be bampositinga kuri Instagram n'izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye.' Ni amagambo ya UWIMANA Clementine yatangarije umunyamaku NDAYAMBAJE Felix w' impanuro.rw. Clementine ufite nomero 37 mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, yavuze ko ubwenge buri mu mushinga we ndetse n'uburanga bwe biri kumuha abamushyigikira benshi.


Umuririmbyi akaba n'umwanditsi wazo muri Nigeria D'banj, ashyigikiye miss Uwimana Clementine mu irushanwa, (ifoto, internet).

UWIMANA Clementine avuga ko benshi mu byamamare byo muri Nigeria bakomeje kumugaragariza urukundo kuko na Dluxe uzwi cyane mu muziki wa Nigeria hamwe n'ikipe ye bamushyigikiye cyane. Ati 'yanyandikiye ambwira ko we n'ikipe ye banshyigikiye.' Clementine yavuze ko ibi byose bimwongerera imbaraga n'icyizere cyo kwegukana ikamba rya nyampinga w' u Rwanda 2021 kuko byahoze ari inzozi ze.

 Â 
Dluxemanagement ishyigikiye miss Uwimana Clementine mu irushanwa, (ifoto, Felix).

Umushinga wa Nyampinga UWIMANA Clementine uzibanda cyane ku gukangurira abantu kwizigamira by'umwihariko urubyiruko binyujijwe mu matsinda. Clementine uvuka mu karere ka Huye, yakomoje ku bategura irushanwa, avuga ko abashimira kuba barakuyeho imbogamizi zatumaga hari benshi batabona amahirwe. Avuga ko hari ibyo ashimira miss NISHIMWE Naomi ucyuye igihe, nko kuba yarakoze byishi kandi mu gihe kitoroshye cyo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Clementine ufite nomero 37, ashimira abakomeje kumushyigika abasaba no gushishikariza bagenzi babo kumushyigikira. Kumutora biranyuzwa ku butumwa bugufi aho wandika ijambo Miss, ugasiga akanya, ukandika umubare 37, ukohereza kuri 1525. Cyangwa ukabikorera kuri murandasi aho ujya kuri Igihe.com ahatorerwa ugatora nomero 37.


UWIMANA Clementine, ufite nomero 37 mu bahataniye ikamba rya miss Rwanda 2021 (ifoto, Clementine)

Inkuru yanditswe na NDAYAMBAJE Felix.



Source : https://impanuro.rw/2021/02/28/clementine-ushyigikiwe-nibyamamare-nka-dbanj-na-dluxe-muri-miss-rwanda-asobanuye-ikiri-gutuma-bamukunda-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)