Charles Kagame yashyize hanze indirimbo nshya 'Amakuru' nyuma y'iminsi micye asimbutse urupfu-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kagame Charles umuhanzi nyarwanda mu muziki wa Gospel ubarizwa muri Australia ari n'aho akorera umuziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Amakuru' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni nyuma y'iminsi micye asimbutse urupfu aho yakoze impanuka ikomeye ariko Imana igakinga ukuboko.

Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour, akaba amaraso mashya mu muziki wa Gospel ariko uri mu biganza byiza dore ko abarizwa muri kompanyi izobereye mu gufasha abahanzi ba Gospel, Moriah Entertainment ibarizwamo abandi b'ibyamamare nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Richard Nick Ngendahayo, Kanuma Damascene, Fortran Bigirimana n'abandi.

Kuri ubu Charles Kagame yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Amakuru' izaba iri kuri Album ye ya mbere yitwa 'Ntuzibagirwe' izaba igizwe n'indirimbo 10.

Mu kiganiro na ISIMBI.RW, Charles Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu bose kwicisha bugufi ntibishyire hejuru kubera icyubahiro n'ijambo bafite ku Isi. Yabasabye gufatira urugero kuri Yesu Kristo.

Ati "Indirimbo ivuga ku bantu bishize hejuru kubera icyubahiro n'ijambo bafite ku isi kandi nyamara cyaraturutse ku Mana, nashakaga kumvikanisha ko urugero rwiza ku bakristo ari Yesu waranzwe n'urukundo ndetse no guca bugufi. Gukomerwa amashyi, kwitwa abakomeye ntibigatume twishyira hejuru ngo tureke kumva abandagaye".

Ni indirimbo uyu muhanzi asohoye nyuma y'iminsi micye humvikanye amakuru y'uko yakoze impanuka ikomeye, abakunzi be bakomeza kwibaza ukuri kwayo n'uko yaba amerewe magingo aya.

Uyu muramyi yagize ati: 'Impanuka nakoze ni iy'imodoka nkaba naragize ikibazo cy'igufwa ry'akaboko k'iburyo, gusa ku bwo urukundo rw'Imana nkaba ndi amahoro ndetse ndi gukira'.

Yavuze ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi. Muri ibyo bikorwa harimo indirimbo y'amashusho n'izindi zikiri muri Studio ukongeraho n'indi ndirimbo yifuza gukorana n'abandi bahanzi banyuranye (Collabo).

Ati 'Ku ruhande rwa muzika naho nkomeje gukora cyane n'ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk'indirimbo y'amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y'uko 'Guma mu rugo' ya Kigali igaruka kuko hari scene zakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo na collabo twifuga gukora mu gihe cyose Covid-19 yaba irangiye'.

Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose muri rusange, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ati; 'Ubu dukomeje kwirinda Covid-19 ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda, turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu'.

Umuramyi Kagame Charles mu rugendo rwe rw'umuziki amaze gushyira hanze indirimbo 4, zirimo; 'Ahindura ibihe', 'Tubagarure', 'Ntuzibagirwe' ndetse n'indi yitwa 'Naragukunze'.

Umuhanzi Kagame aherutse kurokoka impanuka
Yasohoye indirimbo Amakuru



Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/charles-kagame-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-amakuru-nyuma-y-iminsi-micye-asimbutse-urupfu-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)