Cecile Kayirebwa yavuze impamvu Clarisse Karasira atagomba kurongorwa anavuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ufatwa nk'umwe mu bahanzikazi b'ikitegererezo hano mu Rwanda yavuze impamvu Clarisse Karasira atagomba kurongorwa ndetse anavuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe. Ibi Clarisse Karasira yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Philpeter250 kuri YouTube aho uyu muhanzikazi yatangiye avuga byinshi ku muziki we no ku buzima bwe. Mu gutangira ikiganiro, Cecile Kayirebwa yavuze ko kuri ubu afite imyaka 74 y'amavuko nubwo akigaragara nk'inkumi kuko umurebye mu maso ntabwo wamukekera ko afite imyaka 74 y'amavuko. Kayirebwa yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu mwaka w'1980 kuri ubu akaba amase imyaka 41 akora umuziki. Kayirebwa yavuze ko igihe kinini yakimaze hanze y'igihugu mu gihugu cy'ububiligi aho ndetse yanabyariye abana be 4 (abakobwa 2 n'abahungu 2). Muri aba babiri nibo bari mu Rwanda naho abandi 2 baba mu bubiligi.

Cecile Kayirebwa

Abajijwe ku bijyanye na Clarisse Karasira, Kayirebwa yavuze ko baziranye ndetse banahuye bakaganira anavuga ko hari ibirori banajyanyemo avuga ko ari umwana mwiza witonda. Ku bijyanye no kuba yaraterewe ivi akanambikwa impeta n'umusore usanzwe ari na manager we, Kayirebwa yavuze ko yabimenye gusa avuga ko uriya musore atagakwiye kumurongora kubera ko atigeze amusaba uburenganzira (ibi Kayirebwa yabivuze aseka ada nkuri gutebya). Kayirebwa kandi yagize ibyo avuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe aho yavuze ko ari byiza kuko ari ibyadutse muri iki gihe nubwo ku gihe cyabo bitabagaho. Yavuze ko nta kintu bitwaye kuko ari ibigezweho. Kayirebwa kandi yagiriye inama Clarisse Karasira urimo kwitegura kubana n'umusore unamubereye umujyanama mu bijyanye n'umuziki aho yavuze ko akwiye kumwubaha ndetse akanamenya kumwitaho nk'umugabo we.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yavuze-impamvu-clarisse-karasira-atagomba-kurongorwa-anavuga-ku-bijyanye-no-gutera-ivi-byadutse-muri-iki-gihe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)