Avoka wunganiraga Kabuga yivanye mu rubanza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Me Emmanuel Altit ni we wari wunganiye Kabuga Félicien ubwo yagezwaha bwa mbere imbere y'urukiko rw'i La Haye ruri kumuburanisha. Hari mu kwezi k'ugushyingo ukwama ushize wa 2020.

Uyu munyamategeko ntiyigeze atangaza impamvu yikuye mu rubanza gusa mu rwego rw'amategeko hari impamvu nyinshi zituma uwunganira uregwa ashobora kwivana mu rubanza.

Hari ukuba atumvikana n'uregwa mu bijyanye n'inyungu z'ubutabera, hakaba kubona ibyo ari kuburana abona atazabibonera ibimenyetso byo kumushinjura cyangwa se mu gihe yumva umutimanama we umubuza kuburana urwo rubanza.

Kabuga Félicien ufatwa nk'uwari ku isonga mu gutera inkunga ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yafatirwaga i Paris Bufaransa aho yari yihishe.

Ubwo yafatwaga, Ubushinjacyaha bw'urwego rwasigariweho urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda IRMCT bwavuze ko ifatwa ry'uyu mugabo ari ukwibutsa n'abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bazafatwa.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Avoka-wunganiraga-Kabuga-yivanye-mu-rubanza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)