Ambasaderi Hategeka yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari bwo guteza igihugu imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27. Wahawe insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ubutwari mu Banyarwanda agaciro kacu’.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, aho Abanyarwanda baba abari mu gihugu no hanze yacyo bazirikana bagenzi babo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bakabikorana ubwitange batagamije inyungu bwite, ahubwo baharanira ukwishyira ukizana, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda bose.

Ambasaderi Hategeka Emmanuel mu butumwa bwe yageneye Abanyarwanda batuye muri Arabie Saoudite na Bahrain yabasabye kugera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu.

Yagize ati “Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko tugomba kugaragaza ubutwari mu buzima bwacu bwa buri munsi, intwari zacu zadusigiye umurage mwiza, wo gukunda u Rwanda rwo kurwitangira tutizigama.”

Yakomeje abasaba kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda aho bari hose kuko arizo zizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere aho bakomoka.

Ati “Aho muri ndabasaba kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda, gukunda igihugu, guhiganwa n’abandi mugahaha ubwenge n’ibindi bibateza imbere n’imiryango yanyu n’igihugu cyacu muri rusage. Mbifurije guhorana ubutwari.”

Ibikorwa by’Umunsi w’Intwari byizihijwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ibiganiro byabaye byatanzwe hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

Umunsi w’intwari z’igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Emmanuel Hategeka, yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari mu byo bakora



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-hategeka-yasabye-abanyarwanda-kurangwa-n-ubutwari-bwo-guteza-igihugu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)