Abatoza 10 b'abanyarwanda banditse izina bize bakarangiza Kaminuza n'ibyo bize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupira w'amaguru ni umwuga ababyeyi benshi batemereraga abana babo kuba bawushyiramo umutima, ahubwo b'abahataga gukunda ishuri cyane ko bababwiraga ko ari yo nzira y'ubukire, bamwe mu bakinnyi bawufatanyije no kwiga ubu nibo batoza bakomeye mu Rwanda dufite batoje cyangwa batoza amakipe azwi.

Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku batoza 10 b'abanyarwanda bize bakarangiza Kaminuza n'ibyo bize ndetse bakaba barakomeje n'amasomo y'ubutoza ubu bakaba bafite ibyangombwa byo kuri rwego rwa CAF na FIFA.

Abatoza b'abanyarwanda bize bakarangiza Kaminuza ni benshi, gusa muri iyi nkuru turarebera hamwe abazwi ndetse banatoje amakipe azwi.

10.Alain Kirasa(Gasogi United)

Umutoza Alain Kirasa, ubu ni umutoza wungirije wa Gasogi United ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'. Mu butoza afite License C ya CAF. Ni umwe mu batoza bize bakarangiza Kaminuza aho yize muri Kaminuza y'u Rwanda ibijyanye no kuvura amatungo (Agronomy Faculty). Yatoje Kiyovu Sports na Rayon Sports hose ari umutoza wungirije.

9. Ndanguza Theonas

Ndanguza Theonas, umwarimu akaba anakuriye ishami ry'umupira w'amaguru rya Kabutare, watoje ikipe ya Musanze FC, yarangije Kaminuza aho afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree) muri Siporo yakuye muri KIE.

8. Sosthene Lumumba

Iri ni izina rizwi cyane mu mupira w'amaguru kuko yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, Musanze FC ubu yungirije mu ikipe y'igihugu. Yarangije muri KIST aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree) mu icungamutungo(Management) muri 2005.

7.Bisengimana Justin

Yungirije mu ikipe ya Police FC, yatoje Sunrise FC, Bugesera FC ubu ni umutoza wa Rutsiro, ni umwe mu batoza bize bakarangiza Kaminuza aho afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree) muri Sociology.

6. Muhire Hassan

Yatoje amakipe atandukanye nka Bugesera FC, Miroplast. Uyu mugabo usigaye ari umusesenguzi kuri Radio B&B FM Umwezi, akaba n'impuguke muri IT, yasoje Kaminuza aho afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree) muri Computer Science.

5. Yves Rwasamanzi

Ni umwe mu batoza bazwi kandi bakomeye mu Rwanda, ubu ni umutoza w'ikipe ya Marines FC i Rubavu n'ikipe y'igihugu ya U17, yananyuze kandi muri APR FC. Ni umwe mu batoza bize bakarangiza Kaminuza aho yize indimi, na we afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree).

4. Seninga Innocent

Seninga Innocent watoje Etincelles FC, Police FC, Bugesera FC ubu akaba ari umutoza mukuru wa Musanze FC, yize Siporo muri KIE aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree).

3. Jimmy Mulisa

Na we ni umwe mu batoza bakiri bato ariko batoje amakipe akomeye nka APR FC, ikipe y'igihugu, Sunrise FC ubu akaba afite irerero rye. Na we yarize yarangije Kamunuza mu Buhinde aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree) mu Bucuruzi n'Icungamutungo(Bachelor in Business Management).

2. Mashami Vincent

Ni umutoza w'ikipe y'igihugu watoje amakipe arimo APR FC na Bugesera. Uretse kuba ari umutoza mwiza ariko yaranize arangiza Kaminuza muri KIE aho yize Uburezi ahakura impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor's Degree).

1.Thierry Hitimana

Uyu mugabo watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Mukura VS, La Jeunesse, Espoir FC, akerekeza muri Tanzania muri mu ikipe ya Namungo FC n'ubwo yirukanywe mu Gushyingo umwaka ushize, yarangije Kaminuza aho afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) mu icungamutungo(Economy), ni mpamyabumenyi yakuye mu Buhinde ariko ku masomo yize yifashishije ikoranabuhanga.

Muri aba batoza bose uretse Alain Kirasa ufite License C ya CAF, Muhire Hassan ufite na we License C ya CAF akagira na DFB License A&B yo mu Budage ndetse na Jimmy Mulisa ufite Lecense B ya CAF akagira DFB License B na Premier Diploma ya United Soccer Coaches yo muri Amerika, abandi bose bahuriye ku kuba bafite License A ya CAF.



Source : http://isimbi.rw/siporo/abatoza-10-b-abanyarwanda-banditse-izina-bize-bakarangiza-kaminuza-n-ibyo-bize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)