Abahanzi basusurukije abarebye Igitaramo gisingiza Intwari (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka mu kwizihiza intwari z'igihugu iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Abahanzi muri iki gitaramo bagaragaje impano zitandukanye barimo Itorero ry'Igihugu Urukerereza, Peace Jolis, Alyn Sano, King James na Army Jazz Band.

Urukerereza rwakinnye umukino ushima Intwari mu mbyino z'imuco mu ngeri zose guhera ku bami, Imanzi, Imena n'Ingenzi.

Bakurikiranye na Peace Jolis wasubiyemo indirimbo ze ndetse n'iyo yakoranye na DJ Miller witabye Imana yitwa “Belle” amwibuka.

Nyuma ye haje Alyn Sano waririmbye indirimbo yahimbiye uyu munsi w'Intwari yise “Ubutwari” ari kumwe n'itsinda rya Symphony band.

King James yaje gusubiramo indirimbo ze za kera ziganjemo iz'urukundo. Inyinshi yakoze mu gihe cyashize zifite injyana ituje n'izo aherutse gukora ubu.

Abaje gusoza igitaramo ni itsinda rya gisirikare Army Jazz Band mu myenda ya gisirikare, bavuga ubutwari bw'abasirikare, Fred Gisa Rwigema, Kayitare n'abandi baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Minisitiri w
Minisitiri w'urubyiruko n'umuco, Rosemary Mbabazi, kuri uyu munsi yashishikarije Abanyarwanda gukomeza kuzirikana no gusingiza Intwari z'u Rwanda, aho bari mu rugo, barushaho gutoza abato indangagaciro z'ubutwari

Amafoto: EAP




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/Abahanzi-basusurukije-abarebye-Igitaramo-gisingiza-Intwari-Amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)