Abagore barasaba kunganirwa mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa -

webrwanda
0

Kuba abagore bamara umwanya munini muri iyi mirimo, akenshi bituma batabona umwanya uhagije wo gukora indi mirimo yababyarira inyungu cyangwa ikabateza imbere mu bundi buryo, ibi bigatuma basigara inyuma mu iterambere.

Bashingiye kuri ibi, barasaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora mu kuborohereza mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa, hakagabanywa umwanya bayitakazamo kugira ngo babone umwanya wo gukora n’indi mirimo itandukanye.

Koroherezwa bifuza harimo nko kuba abagabo babo bajya babafasha muri iyi mirimo, kwegerezwa amarerero y’abana ku buryo kwirirwana abana bitabagora, kugabanya igiciro cya gaz, kwegerezwa amavomero ndetse n’ibindi bikorwaremezo byabafasha kubona umwanya wo kujya mu bindi bikorwa.

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bavuze ko kwirirwa mu mirimo yo mu rugo bibatwara igihe kinini.

Tumukunde Agnes wo muri Gasabo yavuze ko habayeho kunganirwa mu mirimo yo mu rugo, byatuma babona umwanya wo kujya gukora indi mirimo yakwinjiriza umuryango ugatera imbere.

Yagize ati “Umugore yirirwa mu rugo ava mu bana ajya mu masahani, ajya no guteka bukamwiriraho nta kindi akoze. Ariko Leta yongereye amarerero y’incuke nibura wabona n’umwanya wo gucuruza cyangwa kujya mu bindi.”

Iki cyifuzo agihuje na Bagwire Valentine, wavuze ko hakwiye ubufatanye bwa Leta n’abaturage mu koroshya iyi mirimo ndetse no guhugura abagabo bakajya bafasha abagore babo.

Ati “Icya mbere abagabo bakwiye guhugurwa imyumvire yo kutagira icyo bakora ikabavamo, kuko mufatanyije buri wese yabona akanya ko kugira icyo akora cyinjiza mu rugo.”

“Ikindi Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ni ukureba uko batworohereza kubona zimwe muri serivisi zatwunganira mu mirimo dukora mu ngo, nko kuba haboneka amarero, gushyira amavomero hafi ku buryo byatuma tubona wa mwanya wo gukora ibindi.”

Umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Ishami ryo guteza imbere abagore mu bukungu, Mukantaganda Sarah, yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukora ubukangurambaga bugamije guha agaciro no kunganira abagore muri iyi mirimo.

Ati “Dufatanye twese n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kumvisha cyane umuryango nyarwanda ko iriya mirimo ifite agaciro, ndetse no kureba neza icyafashwa abagore muri iyi mirimo.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wigenga ushinzwe kurwanya ubukene n’akarengane ActionAid, bugaragaza ko abagore bamara amasaha ane bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa, habayeho inyunganizi byagabanya aya masaha bigatuma bakora n’ibindi.

Kubera kwirirwa mu mirimo yo mu rugo, bidindiza iterambere ry'umugore



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)