WhatsApp yerekanye impinduka nshya izakora mu mwaka wa 2021 zirimo nuko izajya ihahirwaho ibicuruzwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri ubu umubare w'abantu bakoresha WhatsApp hirya no hino ku isi mu kohererezanya ubutumwa bugufi, amafoto, amashusho n'ibindi ugenda wiyongera uko iminsi igenda yicuma.

Whatsapp ntikiri porogaramu yo kohererezanya amafoto cyangwa amashusho gusa. Kuri ubu benshi basigaye bayikoresha bahamagarana ndetse yewe iyo bashaka kuvugana barebana buri wese ari kure y'undi barayifahisha.

Uku kwagura imikorere kwayo byatumye ikundwa cyane n'abatari bake.
Hashize igihe gito Whatsapp itangaje ko igiye kuvugurura imikorere yayo ku buryo bishobora gutuma abakoresha iyi porogaramu bafite telefoni zishaje batazabasha kuyikoresha.

Kuri ubu WhatsApp yashyize ahagaragara amwe mu mavugurura n'impinduka zizakorwa mu kurushaho konoza serivisi itanga.

Gutanga amatangazo n'amabwiriza

WhatsApp yatangaje ko igomba kuvugurura uburyo itangamo amatangazo n'amabwiriza ku bayikoresha, biteganyijwe gukorwa kuwa 8 Gashyantare 2021. Aha ntabwo ubutumwa buvuye kuri WhatsApp buzajya buza nk'ubutumwa busanzwe ahubwo buzajya bugaragara nk'imenyekanisha ryihariye muri porogaramu.

Gahunda y'iminsi y'ikiruhuko

Ni kenshi umuntu aba ari mu kiruhuko rimwe na rimwe ugasanga adakeneye kuva kuri internet ariko akabangamirwa n'ubutumwa cyangwa ibiganiro byo mu matsinda asanzwe abamo kuri WhatsApp kandi adashaka ko bimubangamira.

Aha WhatsApp igiye kuvugurura ku buryo umuntu azajya abasha guhagarika ubu butumwa kandi akaguma kuri internet ariko ntagorwe no kongera kugaragara muri yamatsinda yari yafunze.

Guhahira kuri WhatsApp

Bimaze kumenyekana cyane ko WhatsApp yaba inzira nziza yo kwagura ubucuruzi, cyane ko abantu benshi bakunze kumenyekanisha ibyo bakora banyuze kuri uru rubuga.

Aha rero niho whatsapp ishingira ivuga ko igomba kuba umuyoboro w'ingenzi mu bucuruzi, abantu bakabasha guhahirana no kwishyurana bakoresheje urwo rubuga.

Guhamagara ukoresheje WhatsApp

Abantu benshi bakoresha Whatsapp bakunze rimwe na rimwe guhamagarana cyane cyane abashaka kuvugana barebana.

Ibi ariko bikunze kugorana ku bakoresha WhatsApp atari kuri telefoni. Aha ni ho Whatsapp ishaka gushyira impiduka ku buryo buri wese uyikoresha, hatitawe uburyo akoresha ashobora guhamagara anyuze kuri WhatsApp.

Ni ukuvuga ko abasanzwe bakoresha uburyo buzwi nka 'WhatsApp web' bwo kuri mudasobwa bazajya babasha guhamagara cyangwa guhamagarwa.

Gukoresha konti imwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga binyuranye

Uyu munsi biragoye ko WhatsApp uyikoresha ku bindi bikoresho by'ikoranabuhanga bitari telefoni, bidasabye kubanza gushyira telefoni irimo iyo konti yawe ya Whatsapp ku murongo wa internet hanyuma ukabihuza na mudasobwa ushaka gukoresha cyangwa ikindi.

Ibi nabyo WhatsApp yabonye ko ari imbogamizi ku bakiliya bayo. Mu kunoza imikorere, Whatsapp irateganya ko umuntu ashobora kuzajya akoresha konti imwe ku bikoresho byibuze bine binyuranye kandi bidasabye ko haboneka telefoni ihuzwa na cya gikoresho kugira ngo wemererwe gukoreshamo iyo konti.

Guhita isiba ubutumwa

Ubusanzwe iyo umuntu yoherereje undi amafoto, inyandiko cyangwa amashusho, iyo ukimara kuyikandaho ugirango uyifungure maze uyirebe ihita yibika kuri telefoni yawe. Ibi bigarara ko hari igihe utaba ushaka ko biguma muri telefoni yawe kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba telefoni ifite ubushobozi buke bwo kubika cyangwa se kubera umutekano wawe.

WhatsApp irashaka ko uwohererejwe ubutumwa bugizwe n'inyandiko, amajwi n'amashusho azajya abanza kwemeza niba ubwo butumwa akeneye kububika muri telefoni ye.

Aya mavugurura ya WhatsApp bivugwa ko agikomeje mu kuvugurura imikorere yayo, aho izajya isaba abayikoresha kuyemerera gukoresha amakuru aberekeyeho mu nyungu zayo nko kwamamaza.

WhatsApp yaguzwe n'umuherwe Mark Zuckerberg nyiri Facebook muri Gashyantare 2014 ayiguze miliyari zisaga 19$.

 



Source : https://yegob.rw/whatsapp-yerekanye-impinduka-nshya-izakora-mu-mwaka-wa-2021-zirimo-nuko-izajya-ihahirwaho-ibicuruzwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)