Umva igisubizo gisekeje Charly na Nina bahaye umufana wabo wababazaga iyo basigaye baba. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe kitari gito nta ndirimbo nshyashya y'itsinda rya Charly&Nina isohotse ndetse nta n'amakuru yabo azwi.Bityo rero umwe mu bafana b'iritsinda yabajije aho basigagaye bararengeye bamusubiza mu buryo busekeje.

Uyu mwaka abenshi bategereje ibikorwa by'iri tsinda, baraheba. Amakuru yavugaga ko batandukanye.Gusa kuri Bonane nibwo Charlotte yifurije umwaka mushya muhire abakunzi b'itsinda ryabo n'abantu bose muri rusange, maze umufana umwe ntiyita ku by'umwaka mushya abifurije amubaza ikiri ku mutima we.

Uwitwa, Nzeyimana Dieudonnee ku rukuta rwa Instagram ya Charlotte umwe mu bagize Charly na Nina, yagize ati: 'Charly! mwagiye he ko mutakiririmba?'. Mu kumusubiza nta cyizere yamuhaye nk'umufana ngo abe yamubwira impamvu cyangwa ko bategereza indirimbo nshya, ahubwo yamusubije ko icyangombwa ari ukuba abantu bagihumeka. Ati 'Icyangombwa ni uko tugihumeka'.



Source : https://yegob.rw/umva-igisubizo-gisekeje-charly-na-nina-bahaye-umufana-wabo-wababazaga-iyo-basigaye-baba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)