Kigali: Babeshya ko barajwe muri stade bakirarira mu bituza by'abakunzi babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje nyuma y'aho hari urubyiruko rwadukanye imitwe yo kubeshya ababyeyi ko rwafashwe rukarazwa muri stade n'ahandi kuko rwarengeje amasaha yo gutaha, mu gihe rwagiye kwiraranira n'abakunzi barwo.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bayitangarije ko bafite impungenge nyinshi z'uko hadahinduwe ingamba zo kuraza abantu abo ari bo bose muri COVID-19 ishobora kuzarangira hari umubare munini w'abana bavutse mu buryo butateguwe n'uw'abandura ibyorezo bitandukanye.

Bashimangira ko hari abakobwa n'abasore baterefona iwabo bakababwira ko batari butahe, polisi yabafashe ndetse yabaraje muri stade kubera ko barengeje isaha yo gutaha.

Uwamariya Rehema wo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ahamya ko hari umukobwa w'imyaka 19 azi wabeshye ababyeyi be ko yaraye muri stade kandi yaraye afumbase umusore bakundanaga.

Yagize ati 'Nyamukobwa yaragiye araryoshya nyuma bigeza saa Mbili n'igice z'ijoro aterefona se ko polisi yamufashe imujyana muri Stade i Nyamirambo ariho ari burare; umubyeyi we yaguye mu kantu azindukirayo ariko aramubura undi amubwira ko yahavuye mu gitondo cya kare.'

Yongeyeho ko inshuti z'uwo mwana arizo zabwiye se kujya umukurikirana cyane kuko yahinduye imico banamuhamiriza ko ajya amubeshya ko yaraye muri stade kandi yaraye mu basore.

N'abagabo basigaye baca inyuma abagore babo bitwaje stade

Bamwe mu batuye i Nyamirambo bemeza ko hari n'abagabo cyane cyane bazwiho kunywa agasembuye basigaye biraranira n'amahabara cyangwa indaya bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade ariho polisi yabajyanye.

Ibi bihamywa na Muhire Patrick utuye mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

Yakomeje ati 'Nzi abagabo benshi basigaye bajya gusambana bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade kandi abagore ntibapfe kubimenya.'

Muri ibi bihe bya COVID-19, hari n'abasigaye bahamagara imiryango yabo cyangwa inshuti bazibeshya ko baraye muri Stade ndetse baciwe amande y'ibihumbi 10 Frw cyangwa 25 Frw babasaba ngo bayaboherereze kugira ngo babarekure kandi bababeshya.

Bamwe mu babyeyi bifuza ko mu gihe polisi yafasha abakobwa cyangwa abasore bigaragara ko bakiri bato yagakwiye kujya ibabaza nimero za telefone z'ababyeyi babo ikabibamenyasha mu rwego rwo kurwanya iyi ngeso yadutse muri ibi bihe bya COVID-19.

Ababyeyi barataka ko hari abana basigaye babeshya ko barajwe muri stade kandi bigiriye mu busambanyi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-babeshya-ko-barajwe-muri-stade-bakirarira-mu-bituza-by-abakunzi-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)