Video: RDF iryamiye amajanja mu nkengero z'Umujyi wa Bangui - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ntabwo biva mu magambo gusa kuko kugeza ubu Ingabo z'u Rwanda ziri muri icyo gihugu zikomeza gukora akazi kazo neza haba mu barinda umutekano w'Umukuru w'Igihugu, abari mu butumwa bwa Loni ndetse n'Umutwe wihariye 'Special Force' woherejweyo biturutse ku mikoranire y'ibihugu byombi.

Mu bice bya PK15 [Point Kilométrique], ni ukuvuga mu bilometero 15 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda zakambitse ahantu mu ishyamba ziryamiye amajanja ku buryo imitwe yitwaje intwaro ishobora guturuka muri icyo cyerekezo yavunirwa umuheto mbere y'uko igera mu Mujyi wa Bangui.

Uvuye muri PK15 ukigira imbere gato muri PK23, naho ingabo zarakambitse, ijoro n'amanywa ziba ziryamiye amajanja aho mu mabwiriza zifite harimo ko mu gihe zabona umwanzi zamuhashya zikanamenyesha izindi ziri inyuma ko umugizi wa nabi ashaka kwinjira mu mujyi rwagati.

IGIHE yageze muri iryo shyamba rikambitsemo abasirikare b'u Rwanda, abasore bazi icyabajyanye, baba bari maso umunota ku wundi, bahanahana amakuru ku cyombo, imbunda zabo nini za Machine Gun ziregeye ndetse n'izirasa bya bisasu bya rutura bazifite ku rutugu.

Ibi ni mu rwego rwo kwirinda ko iyo mitwe yitwaje intwaro yakwinjira mu Murwa Mukuru Bangui bityo hakaba haba imirwano kuko yakomerekeramo abaturage.

RDF iryamiye amajanja mu nkengero z'Umujyi wa Bangui icunga ko nta muntu wahungabanya umutekano w'abaturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/video-rdf-iryamiye-amajanja-mu-nkengero-z-umujyi-wa-bangui

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)