’Valens Kibyeyi’ afunzwe akekwaho kunyereza miliyari 10,4Frw y’imisoro yifashishije abakozi bo mu rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wavutse mu 1975 asanzwe atuye i Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ariko akorera ubucuruzi bw’ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Abikura hanze y’u Rwanda nko mu Bushinwa, ubundi akabiranguza n’abandi babikeneye imbere mu gihugu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko afite ibigo bibiri by’ubucuruzi byanditse mu mazina ye kuva mu 2016 aribyo Manual Trading Ltd na Imani textile Ltd ariko hari ibindi bigera kuri bitandatu yagiye afunguza mu mazina y’abandi bantu barimo n’abakozi be bo mu rugo.

Yakunze kuvugwa mu buriganya bw’imisoro kugeza n’aho mu mwaka ushize mu Ukwakira 2020 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyafatiriye ibicuruzwa bye ku bwo kutishyura imisoro. Icyo gihe RRA yafatiriye amabaro y’ibitenge 585 byakorewe mu Bushinwa. Byavugwaga ko ibyo bitenge bifite agaciro ka miliyari 4.312 Frw.

Amwe mu mayeri yakoreshaga mu kunyereza imisoro harimo gufunguza sosiyete nyinshi zikandikwa ku bantu batandukanye, guca ibifungo (seal) bishyirwa ku makamyo ye cyangwa kuyobya uburari ko amakamyo agiye kwambukiranya igihugu kandi mu by’ukuri bayapakururira mu Rwanda.

Mu mwaka ushize, RRA yafatiriye amakamyo y'ibicuruzwa bya Kibyeyi byari byinjiye mu gihugu bidatanze imisoro

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo yafunguje sosiyete esheshatu, zirimo ebyiri zanditse mu mazina y’abakarani, ebyiri zanditse mu mazina y’abakozi be babiri bo mu rugo, imwe yanditse mu y’umugore we n’iyanditse mu mazina ya nyina wabo.

Ngo abo bakozi yabasabaga indangamuntu zabo hanyuma akajya muri RDB agafunguza ibigo mu mazina yabo, ubundi akajya yinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu mazina yabo ariko ntabitangire imisoro kandi abo bakozi batabizi.

Mu bucukumbuzi twakoze, twasanze nka Sosiyete yitwa Baze Company Ltd yarayifunguje mu 2019, yanditse ku mukarani wo muri Quartier Matheus. Ibereyemo Leta umwenda w’imisoro urenga miliyoni 188 Frw, amafaranga uwo mukarani atarakorera kuva yavuka.

Nsengimana Martin w’imyaka 33 ni umukarani wakundaga gusaba akazi Kibyeyi. Guhera tariki ya 22 Ukwakira 2019 abarwa nka Rwiyemezamirimo kuko mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, amazina ye yanditse kuri Sosiyete yitwa Baze Company Ltd.

Ati “Twari tuziranye gutyo nk’umukire, nanjye nkora akazi k’ubukarani hafi ye. Ntabwo twari tuziranye byihariye, usibye kuba ari umukire. Yarantumaga, yashobora kumpamagara ati ngwino tujyane cyangwa ukuremo akantu mu modoka.”

Nsengimana mu mwaka ushize nibwo yamenye ko hari sosiyete imwanditseho kandi ko ibereyemo RRA imisoro. Ati “Naje kubimenya ari uko abantu bo muri Revenue baje kunshaka, ubwanjye ndya bingoye, barabinyereka mbona ko ikompanyi ari iyanjye ariko ndababwira nti ntabwo mbizi ntayo ngira.”

Yakomeje agira ati “Ubusanzwe ku munsi hari ubwo mbona bitanu, bitatu cyangwa na bibiri cyangwa rimwe na rimwe nkatahira aho.”

Twabajije Nsengimana uburyo indangamuntu ye yageze kuri Kibyeyi, asubiza ko hari umunsi yigeze kuyimusaba akayifotora ariko ko atigeze amubaza icyo ashaka kuyikoresha.

Ati “Kuko ari umukire, najyaga mubwira nti boss wazampaye akazi, umunsi umwe arambwira ati wazanye indangamuntu, arambwira ati yimpe, arayifotora arangije arayimpereza, ntabwo yambwiye ikindi, naramwubashye nka boss.”

Nyuma yo kubwirwa ko sosiyete imwanditseho, ngo yasabye RRA kumufasha ikava mu mazina ye kuko atigeze ayifunguza.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje itabwa muri yombi rya Kibyeyi wafashwe tariki ya 11 Mutarama 2021.

Ati “Ubu RIB iri kubikoraho iperereza. Uregwa afungiwe kuri Station ya RIB ya Kimihurura. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko ubu iperereza rikomeje, ndetse dosiye iri gukorwa aho izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 144 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo uregwa ahamijwe iki cyaha n’urukiko, afungwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’amande ari hagati ya miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo kwiyitirira umwirondoro giteganywa n’ingingo ya 40 mu itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshwejwe ikoranabuhanga. Iyo uregwa agihamijwe n’urukiko, igihano ni igifungo cy’imyaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe kugera kuri eshanu.

Kibyeyi yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza imisoro, dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bandi bacuruzi bakora uburiganya busa nk’ubu bagamije kunyereza imisoro ya Leta, inatanga inama yo kubireka, ko abazafatwa bazakurikiranwa n’amategeko.

Kibyeyi Valens ni umucuruzi ukomeye w’ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranyweho kunyereza imisoro ingana na miliyari 10,4 Frw



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/valens-kibyeyi-afunzwe-akekwaho-kunyereza-miliyari-10-4frw-y-imisoro
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)