Uwicyeza Pamella yongeye gutera The Ben imitoma ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019,akomeje kugaruka mu binyamakuru kubera umubano wimbitse benshi bemeza ko ari urukundo afitanye n'umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben wujuje imyaka 33.

Uwicyeza Pamella yanditse kuri Instagram amagambo aryoshye agaragariza urukundo uyu muhanzi biherutse kuvugwa ko basohokanye muri Tanzania.

Pamella yifashishije indirimbo y'uyu muhanzi yitwa 'Roho yanjye' maze ayikurikizaho amagambo yo kumutaka no kumwereka ko adasanzwe.

Pamella yashyizeho agace gato k'iyi ndirimbo aho The Ben aba agira ati 'Mpa ikiganza duserukane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya[…]' ashyiraho andi magambo agira ati 'N'umutima nk'uwawe, ukwiriye isi' n'akamenyetso k'umuntu wambaye ikamba ry'ubwami. Nyuma yagize ati 'The Ben, ndi umufana.'

Mu mwaka ushize, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse yamusomye ku gahanga.

Nta magambo yihariye yayaherekesheje gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

Nta gihamya n'imwe yemezaga abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/uwicyeza-pamella-yongeye-gutera-the-ben-imitoma-ku-isabukuru-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)