Kayirebwa Marie Paul [Keesha] wagaragaye mu ndirimbo 'Ikinyafu' y'umuhanzi Bruce Melodie, avuga ko atapfa kuvuga amafaranga yahawe ariko ari menshi ahagije.
Uyu mukobwa ukunda kugaragara mu mashusho, yanagaragaye mu ndirimbo ya Meddy na Otile yitwa Dusuma, yavuze ko mu ndirimbo Ikinyafu yajyanyweyo na Meddy Saleh.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ubu nyuma y'uko indirimbo isohotse ubu hari abasigaye bamwita akabandi.
Ati'ubu hari abantu basigaye babimpamagara ngo akana k'akabandi cyangwa akambwira ngo nzagukubita ikinyafu. Gusa ngira ngo biba ari ukunkinisha ntabwo baba bakomeje.'
Ku mafaranga yishyuwe na Bruce Melodie ngo ntiyayavuga ariko ngo ni amafaranga menshi arahagaije.
Ati'Oya sinayavuga uzamubaze, gusa ni menshi arahagije.Yego ni hafi muri ayo wari uvuze(miliyoni).'
Avuga ko mu rugo iwabo bamaze kumubona mu ndirimbo bamubwiye ko yabikoze neza ikibazo ari amagambo y'indirimbo gusa.