Umujyi wa Kigali urashaka gusenya sitasiyo ya Mirimo ariko umugore we yabyanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gahongayire Winifride, wari madamu wa Mirimo yabwiye itangazamakuru ko afite icyemezo cy'urukiko kibuza Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali gusenya inyubako z'umugabo we witabye Imana mu mwaka wa 2016.

Gahongayire yavuze ko adateze kwemera ko sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli ye isenywa mu gihe hakiri n'izindi zitarasenywa kandi na zo ziri mu gishanga.

Yagize ati "Icyemezo cy'urukiko kivuga ko iyi sitasiyo igomba kuguma hano kugeza igihe Leta izafatira icyemezo cyo gukuraho sitasiyo zose nta kuvangura".

Gahongayire avuga ko uretse sitasiyo, inzu zari iruhande rwayo na zo zitagombaga gusenywa kuko ngo Urukiko rw'Ikirenga rwamwemereraga ingurane mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2005, ndetse ko Ibiro bya Minisitiri w'Intebe na byo byamwemereye mu mwaka ushize wa 2020, ko azahabwa ingurane.

Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko ibikorwa biri mu gishanga byose nta ngurane bigomba guhabwa kuko bihari mu buryo butubahirije amategeko.

Enjeniyeri w'Umujyi wa Kigali Emmanuel Asaba Katabarwa yagize ati "Itegeko rirasobanutse neza, hari ibikorwa biri mu gishanga byemewe n'ibitemewe, ibyo bitemewe n'amategeko bikaba bigoranye ko byahabwa ingurane".

Enjeniyeri Katabarwa yavuze ko sitasiyo ya 'essence' ya Mirimo na yo igomba kuhava byihuse, kuko iri mu gishanga kandi ikaba ngo ibangamiye imyubakire y'ikiraro(iteme) cyashyizwe muri Nyabugogo kugira ngo gikumire imyuzure.

Enjeniyeri Katabarwa avuga ko hari gahunda yo kuvanaho sitasiyo za 'essence' ziri mu gishanga hamwe n'izishobora guteza ibyago n'umutekano muke bitewe n'aho zubatse.

Umufasha wa nyakwigendera Mirimo avuga ko yiteguye gukuraho igisenge cya sitasiyo gitwikiriye umuhanda urimo kubakwa ndetse no gukora inzira zijyayo, ariko Umujyi wa Kigali ukavuga ko iyo sitasiyo yegereye umuhanda ku buryo bukabije.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko imirimo yo kubaka ikiraro n'umuhanda i Nyabugogo kuri ruhurura ya Mpazi mu rwego rwo gukumira imyuzure, izatwara amafaranga y'u Rwanda angana na miliyari zirindwi.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-urashaka-gusenya-sitasiyo-ya-mirimo-ariko-umugore-we-yabyanze
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)