Huye: Urugo rwabonetsemo umurambo bikekwa ko ari uw’umukobwa wahabaga umaze imyaka ibiri abuze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mubiri wabonetse mu mwobo umeze nk’indake uri iruhande rw’ikindi cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarani muri urwo rugo ruri mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Muyogoro.

Urwo rugo ni urw’umugore wahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo akorweho iperereza. Umugabo we asanzwe afunze kuko yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwawubonye bwa mbere ni umusore wo muri urwo rugo witwa Habinshuti Jéremie ubwo yarimo acukura ashakisha ifumbire muri icyo cyobo cyahoze gikoreshwa nk’umusarane.

Habinshuti aganira na IGIHE yagize ati "Ibyabaye hano byatangiye ku Cyumweru, narimo nkuramo ifumbire mu musarani, nzamura ifumbire ndakomeza noneho sinzi ukuntu nasubije igitiyo inyuma mbona hararidutse, ncengezamo igitiyo kugira ngo ndebe uwo mwobo, nkuruye mbona igitaka kivanze n’umubiri w’umuntu.”

Akimara kubibona ngo yahise ahamagara mukuru we araza arareba bahita bajya inama yo kubimenyesha ubuyobozi.

Ati “Umubiri nabonye uruzuye nta rugingo rubura. Dukurikije imyambaro twasanzemo twabonye ashobora kuba ari umukobwa twari twarabuze bitaga Jaqueline, ni mushiki wanjye wo kwa Mama wacu twarabanaga.”

Mukuru wa Habinshuti we avuga ko atakundaga kuba muri urwo rugo ariko mu 2018 ubwo Mukariyonza Jacqueline yaburirwaga irengero yahageze abaza aho yagiye bamubwira ko hari umuturanyi wamujyanye ntiyabyitaho kuko ‘yumvaga aruhutse inkoni yakubitwaga’.

Yemeza ko Mukariyonza Jacqueline yafatwaga nabi muri urwo rugo kuko yakubitwaga hatitawe ku kibazo afite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Bamwe mu baturanyi b’urwo rugo bavuga ko nabo bakeka ko uwo mubiri ari uwa Mukariyonza Jacqueline kuko bari bamuzi ndetse n’imyambaro basanze mu mwobo babonye isa n’iye.

Bavuga kandi ko akiba muri urwo rugo rwo kwa nyina wabo yatotezwaga ku buryo yagaragaraga nk’uwahugabanye.

Umwe ati “Uwo mwana yari abayeho nabi hano. Nigeze no kuza hano yarandegeye ko afata amafaranga y’ingoboka ariko akaba nta kintu amumariye, noneho ngo yavuga bakamukubita. Iyo yavugaga ku cyerekeye ayo amafaranga yarakubitwaga, wumva ko ari umuntu wahoraga akubitwa, mbese yari abayeho nabi mu buzima bubi.”

Amakuru y’ibanze abo muri urwo rugo bahaye ubuyobozi avuga ko batazi iby’iyo ndake ndetse batazi uwayicukuye n’igihe yayicukuriye, gusa bose bahuriza ku kwemera ko imyenda basanzemo ari iya Mukariyonza Jacqueline, bityo bagahamya ko n’umubiri basanzemo ari uwe n’ubwo bavuga ko batazi uko yagezemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenya ayo makuru bakurikiranye, basanga uwo mwobo utambitse aho kumanuka, bahitamo gukomeza gucukura kugira ngo barebe niba nta yindi mibiri irimo.

Ibijyanye no kuba bamenye neza amakuru kuri uwo mubiri yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Ati “Inzego z’iperereza n’iz’umutekano zarabisuzumye ziracyashakisha ibimenyetso. Icy’ingenzi ni uko bikekwa ko harimo abantu, wenda kuzatandukanya ngo ni abishwe muri Jenoside cyangwa ni undi biracyashakishwa, amakuru azatangazwa.”

Rwamucyo yavuze ko ibikorwa byo gucukura bikomeje kandi nibiba ngombwa baza kwitabaza n’imashini. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kuko bigaragara ko hari abashobora kuba bari bafite amakuru kuri icyo cyobo ariko bakaba barayahishe.

Uyu mubiri wabonetse mu mwobo umeze nk'indake
Ibikorwa byo gucukura byakomeje bashakisha niba hari indi mibiri babona
Abaturanyi b'uyu muryango bemeje ko uyu murambo ushobora kuba ari uw'umukobwa wabaga muri uru rugo

[email protected]




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-urugo-rwabonetsemo-umurambo-bikekwa-ko-ari-uw-umukobwa-wahabaga-umaze
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)