Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku Mavubi mbere y'umukino wa Maroc #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'amasaha make ngo u Rwanda rucakirane na Maroc muri CHAN 2020, yakiriye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yabifurije intsinzi.

Nyuma yo kunganya na Uganda 0-0, Amavubi aracakirana na Maroc mu mukino wa kabiri w'itsinda C muri CHAN 2020.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga yaganiriye n'abakinnyi b'Amavubi.

Muri iki kiganiro yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yabifurije intsinzi mu rugamba bariho rwo guhesha ishema Abanyarwanda.

Mu butumwa Minisiteri ya Siporo yashyize ku rukuta rwa Twitter, yagize iti "Minisitiri Aurore Mimosa amaze kugirana ikiganiro n'Amavubi Stars ayigezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza intsinzi ku rugamba bariho baharanira ishema ry'Abanyarwanda. Yabifurije intsinzi mu mukino wa none."

Umukino w'u Rwanda na Maroc uraba saa 18h. Kugeza ubu u Rwanda ni urwa kabiri n'inota rimwe banganya na Uganda, Maroc ifite 3, Togo ubusa.

Minisitiri wa Siporo yaganirije abakinnyi hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga
Batuje bakurikiranye inama za Minisitiri wa Siporo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-perezida-kagame-ku-mavubi-mbere-y-umukino-wa-maroc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)