Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda, Rwatubayye Abdul yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia yitwa Shkupi FC.

Uyu musore wari umaze iminsi mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Corolado Switchbacks muri Amerika.

B&B FM dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mukinnyi yamaze kwerekeza muri iyi kipe ibarizwa mu magepfo ya Macedonia aho yayisinyiye amezi 6.

Shkupi FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 n'amanota 33 mu gihe irushwa amanota 6 na Shkendija ya mbere cyane ko yo ifite amanota 39.

Rwatubyaye Abdul yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, harimo APR FC batandukanye muri 2016 yerekeza muri Rayon Sports, Rayon Sports baje gutandukana mu ntangiriro za 2019 ubwo yerekezaga muri Amerika yakiniraga kugeza uyu munsi.

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yabonye-ikipe-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)