Rutsiro: Umuyobozi w'ibitaro bya Murunda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 22 Mutarama 2021, kuri ubu akaba afungiye kuri RIB ya Ruhango mu gihe uwahohoteye ari kwitabwaho kwa muganga.

Yakomeje avuga ko ibimenyetso byarangije gufatwa ko ndetse byoherejwe muri laboratwari ngo bisuzumwe.

Yagize ati: "Dosiye iri gukorwa izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko, ibimenyetso bikaba byakusanyijwe byoherezwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory)."

Dr Murangira yavuze ko kuri ubu uyu mugabo ari gukorerwa dosiye ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha, anaboneraho kwibutsa Abanyarwanda ko RIB itazihanganira abakora ibyaha nk'ibi n'ibindi byose.

Yagize ati: "RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukorera undi ihohotera rishingiye ku gitsina ariryo gusambanya umuntu ku gahato, waba wabigerageje ukabigeraho cyangwa ntubigereho amategeko araguhana kandi ibihano biremereye."

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo w'imyaka 39 ibi byaha yabikoreye mu rugo rwe.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Murunda yatawe muri yombi mu gihe hashize umunsi umwe RIB itaye muri yombi Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari ugiye gusaba serivisi z'ubuvuzi.



Source : https://www.imirasire.rw/?Rutsiro-Umuyobozi-w-ibitaro-bya-Murunda-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)