Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruvuga ko uyu muyobozi w'ibitaro kandi akurikiranyweho n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
RIB ivuga ko uyu muyobozi w'ibitaro ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe akiri gukorwaho iperereza.
Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu muyobozi yafashwe kuri uyu wa Gatanu ariko ko icyaha akekwaho cyabaye mu ijoro rishyira uyu munsi.
Yavuze ko uriya muyobozi akekwaho gukorera kiriya cyaha umukozi ukora muri biriya bitaro ayobora. Yagize ati 'Yamufatiye mu icumbi rye.'
Uyu muvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha yavuze ko uvugwaho gukorerwa kiriya cyaha yajyanywe kwa muganga.
UKWEZI.RW