Ruhango : Umubyaza afunzwe akekwaho gusambanya umugore utwite #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yemeje ko yataye muri yombi uyu muganga w'imyaka 32 akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kinazi muri kariya Karere.

Uvuga ko yafashwe, yatangarije BTN ko yakorewe ariya mahano ku wa Gatatu w'iki cyumweru ubwo yajyaga kwa muganga ngo akakirwa n'uriya akamubwira ko agiye gusuzuma niba umura we wifunguye akabikora akoresheje igitsina cye abanje kwambara agakingirizo.

Uyu mubyeyi avuga ko byabaye nta bwumvikane bwabayeho. Yagize ati 'ubwa gatatu ambwira ko hari uburyo yakoresha akamenya ko umura wafungutse, yafashe prudence (agakingirizo) arayifungura ambwira ko ari bwo buryo agiye gukoresha kugira ngo umura ufunguke vuba, nibwo yahise ansambanya.'

Avuga ko yabiganirije umugabo we bagahita bitabaza RIB igahita itangira iperereza ndetse igahita ita muri yombi uriya muganga.

Dr. Ntamanya William ukorana n'uriya muganga yavuze ko niba koko uriya muforomo yarakoze biriya bikorwa byaba ari amahano ndetse ko yamaze kwandikirwa n'ubuyobozi bw'ibitaro asabwa ibisobanuro ku byo avugwaho.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umubyaza-afunzwe-akekwaho-gusambanya-umugore-utwite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)