Umukino wa kabiri w'u Rwanda wo mu itsinda C muri CHAN 2020 rwakinnye na Maroc, amakipe yombi yanganyije 0-0, uba umukino wa kabiri runganyije ni nyuma yo kunganya na Uganda.
Wari umukino wa kabiri w'u Rwanda muri CHAN 2020, mu itsinda C yabanjirije kuri Uganda banganya 0-0.
Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Uganda aho Iradukunda Bertrand yari yavuyeho hazamo Sugira Ernest utari wemerewe gukina uyu mukino.
Iminota 10 ya mbere y'umukino wabonaga Maroc irimo irusha Amavubi yayimye umupira ariko nayo nta mahirwe yigeze irema afatika yavamo igitego uretse kufura yo ku munota wa 9 yatewe bashyiraho umutwe Kwizera Olivier akawufata.
Amavubi yacungiraga ku mipira miremire ubwugarizi bwafataga bwohereza mu bataha izamu ariko imyinshi abakinnyi ba Maroc bakayibatanga n'ubwo nabo kugera imbere y'izamu ry'Amavubi byari ikibazo.
Ku munota wa 34 Hakizimana Muhadjiri yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Maroc umunyezamu ahita awohereza muri koruneri, ni nyuma y'umupira wari utewe na Ange ahana ikosa ryari rikorewe Omborenga usanga Savio aho ahagaze ahita amukoreraho.
Kuva kuri uyu munota Amavubi yatinyutse atangira gukina asatira arema uburyo bw'ibitego. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Maroc yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka igitego, ku munota wa 51 Omborenga yatakaje umupira, kapiteni wa Maroc, El Kaabi atera ishoti rikomeye mu izamu ariko Kwizera Olivier awukuramo.
Amavubi yatangiye igice cya kabiri ubona ko nayo arimo akina neza abonana.
Ki munota wa 56 Maroc yongeye kubona amahirwe ariko Manzi Thierry arahagoboka.
Ku munota wa 57 Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere, Sugira Ernest aha umwanya Iradukunda Jean Bertrand.
Ku munota wa 61 Amavubi yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Jacques Tuyisenge, ryahanwe neza na Savio ariko umunyezamu arawufata.
Ku munota wa 73, Kalisa Rashid wasaga n'uwababaye yahaya umwanya Ngendahimana Eric.
Ku munota wa 84 abakinnyi b'u Rwanda barimo Savio, Jacques, Muhadjiri na Bertrand bazamutse neza, Savio ahindura umupira mwiza imbere y'izamu ariko habura awushyira mu rushundura, ubwugarizi bwa Maroc buwugaruye buwushyira ku kirenge cya Savio ateye mu izamu ugarurwa na Bertrand.
Ku munota wa 87 Danny Usengimana yasimbuye Savio. Umukino warangiye ari 0-0.
Umukino usoza itsinda Amavubi azakina na Togo ku wa 26 Mutarama 2021.
Mu itsinda C Maroc ni iya mbere n'amanota 4, u Rwanda rufite 2, Uganda ifite 1 ikaba iri bukine na Togo ya nyuma ifite ubusa.
11 b'Amavubi babanjemo
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rashid, Nshuti Dominique Savio, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Sugira Ernest
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chan-2020-amavubi-yanganyije-na-maroc