Rubavu : 'Dortoire' y'ishuri yafashwe n'inkongi hahiramo ibikoresho by'abanyeshuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko ibikoresho byahiriye muri iyi nzu iraramo abakobwa, bifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw birimo matelas, imyenda y'abanyeshuri n'ibikapu ndetse n'ibikoresho by'isuku.

Iyi nkongi yafashe iriya nyubako iraramo abakobwa 227 b'abakobwa, yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko amahirwe ari uko iyi nkongi nta mungu yahitanye.

Yavuze kandi ko abanyeshuri bagerageje kurokora bimwe mu bikoresho ndetse na police ikaba yahagobotse ikaza kuzimya uriya muriro.

Mu myaka yatambutse hakunze kuvugwa inkongi z'umuriro zibasiraga inzu zo kuraramo z'abanyeshuri zigahiramo ibikoresho ariko ntihagire uhasiga ubuzima.

Hari n'aho byavugwaga ko izi nkongi zabagaba zatewe n'abanyeshuri ubwazo ndetse nka rimwe mu ishuri ryo mu Karere ka Ruhango, hari abanyeshuri bahamijwe gutwika izo nyubako baranabihanirwa.

Photos : Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Dortoire-y-ishuri-yafashwe-n-inkongi-hahiramo-ibikoresho-by-abanyeshuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)