Rubavu: Yafashwe yiyita umukozi wa REG ari gutanga umuriro mu baturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yafashwe yatangiye kumanika insinga z'amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Héritier, yemeje aya makuru, ashimira abaturage bayatanze ngo ukekwa afatwe.

Ati 'Twamufashe uyu munsi biturutse ku makuru abaturage batanze bavuga ko yaje yiyita umukozi wa REG akabatuma insinga akabaha umuriro. Twamufashe yazanye n'ibikoresho, tubaza umuyobozi wa REG atubwira ko atamuzi.'

'Bari barangije kumuha ibihumbi 20 Frw muri 60 Frw yari yabatse andi bakazayamuha nyuma babonye Cash power.'

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu musore yashyikirijwe Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ya Busasamana.

Uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo kwiyitirira umurimo adakora yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atatu ariko atarenze ibihumbi magana atanu.

Uwafashwe yari yatangiye kumanika insinga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-yafashwe-yiyita-umukozi-wa-reg-ari-gutanga-umuriro-mu-baturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)