Nguyu umuherwe ugiye kuba uwa mbere ku isi ukize cyane kurusha abandi. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Elon Musk ufite Sosiyete ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla ari kurya isataburenge Jeff Bezos ku mwanya wa mbere mu baherwe ku Isi nyuma y'uko umutungo we ubariwe agaciro ka miliyari 181 z'amadolari.

Ikinyamakuru Bloomberg gikora urutonde rw'abaherwe ku Isi, cyatangaje ko kugeza ubu Jeff Bezos washinze Sosiyete ya Amazon arusha Musk miliyari eshatu gusa z'amadolari kuko afite miliyari 184 z'amadolari.
Aba baherwe uko ari babiri bakurikirwa na Bill Gates washinze Microsoft ufite miliyari 132 z'amadolari.

Forbes yatangaje ko imigabane ya Bezos muri Amazon yataye agaciro cyane kuri uyu wa Gatatu, nyuma y'impungenge ko abo mu Ishyaka ry'Aba-Démocrates nibaramuka batsindiye imyanya myinshi muri sena hazashyirwaho amategeko agamije kugenzura cyane sosiyete nini z'ikoranabuhanga.

Imigabane ya Musk muri Tesla nayo yariyongereye ndetse cyane muri uwo mwaka kuko agaciro kayo kageze kuri miliyari 106 z'amadolari, bivuze ko muri uwo mwaka agaciro k'imigabane ye kiyongereye ku kigero cya 743 %.Musk asanganywe indi sosiyete ya SpaceX ifite umushinga wo gukora ibikoresho byo kugeza abantu kuri Mars.



Source : https://yegob.rw/nguyu-umuherwe-ugiye-kuba-uwa-mbere-ku-isi-ukize-cyane-kurusha-abandi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)