Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye iby’ikibazo cy’abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS bimwe ‘Equivalence’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy’abize muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bavugaga ko bambuwe uburenganzira bwo kugira imirimo ya Leta bakora, kuko nta byangombwa byuzuye bafite cyakuruye impaka ndetse aba banyeshuri baza no kwandikira Umukuru w’Igihugu.

Ubusanzwe uko bigenda ku munyeshuri usoje amashuri mu bindi bihugu ari Umunyarwanda, kugira ngo yemererwe gukorera mu Rwanda ahabwa icyemezo ko yasoje icyiciro runaka afitiye icyo cyemezo kizwi nka “Equivalence” hanyuma akemererwa gukorera mu gihugu ku myanya afitiye impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko aba banyeshuri bahawe ibyangombwa bigaragaza ko bize [Recognition of Academic Qualification], ariko mu by’ukuri kaminuza bizemo ikaba itari ifite ibyangombwa bya burundu biyemerera gukora.

Ati “Byumvikane ko nabo tudashobora kubaha ‘Equivalence’ mu gihe bize muri kaminuza idafite ibyangombwa. Ahubwo twabasabye ko begera kaminuza zigisha uburezi zikabafasha kuzuza ibisabwa.”

Avuga ko bahawe igihe kingana n’umwaka, ku buryo abazaba bakiri mu kazi bazaba bamaze kuzuza ibisabwa abatarakabona nabo bakaba bamaze kubibona kugira ngo bashake ako kazi ka leta.

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC ivuga ko ibyangombwa Kaminuza ya Cavendish iherutse kugaragaza bivuga ko yemerewe gukorera muri Uganda byatumye bandikira Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru na kaminuza muri icyo gihugu cyemeza ko itarabihabwa.

Ikibazo kijya gusa n’iki cyabaye ku barangije kwiga Icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) mu bijyanye n’Uburezi muri kaminuza ya PIASS [Protestant Institute of Arts and Social Sciences], babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko aba banyeshuri biyandikishaga nk’abagiye kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza ariko ngo bagera hagati bagahagarika amasomo bagahabwa icyangombwa cyitwa ‘Intermediate Award’ ariko bitavuze ko babaga barangije icyiciro runaka.

Yakomeje agira ati “Bahitaga bagenda bakinjira mu kazi. Bageramo bakabarwa nk’abatujuje ibyangombwa kubera ko ntibagaragazaga ko barangije icyiciro.”

Avuga kandi ko bigeze muri gahunda yo gushaka abarimu bashya binjira mu kazi, abo muri PIASS babwiwe ko uturere turi guhura n’ibibazo byo kubahemba cyane ko na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yari yamaze kubabwira ko batujuje ibyangombwa.

Ati “Ni byiza rero ko twagombaga kubahagarika, abo banyeshuri basabwe kubanza kurangiza icyiciro, bamara kukirangiza bakabona kujya mu kazi kugira ngo babashe guhemberwa ibyo bize.”

Mineduc ivuga kandi ko abarimu bari barageze mu kazi bakirukanwa bagasabwa kujya kubanza kwiga muri kaminuza zemewe, nibarangiza bizabasaba gukurikiza inzira zisanzwe zo gusaba akazi aho guhita basubizwa mu myanya yabo.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abize muri Kaminuza za Cavendish na PIASS basabwe kujya kwiga mu zemewe kugira ngo babone ibyangombwa



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-uwamariya-yasobanuye-iby-ikibazo-cy-abize-muri-kaminuza-za
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)