Minisitiri Dr Biruta yashyikirije Perezida Tshisekedi ubutumwa bwihariye bwa Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr Biruta uri mu ruzinduko rw'akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe na Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri RDC byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko 'Umuyobozi wa dipolomasi y'u Rwanda yatwaye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame yandikiye mugenzi we wa RDC, bujyanye n'imibanire y'ibihugu byombi ndetse n'ibibazo by'Akarere.'

Umubano w'u Rwanda na RDC ushingiye ahanini ku bucuruzi cyane ko kugeza ubu iki gihugu gifatwa nka rimwe mu masoko akomeye y'ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, kandi agaciro k'ubuhahirane hagati y'impande zombi kagenda kiyongera umwaka ku wundi.

Nko mu 2012, agaciro k'ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri RDC kabarirwaga muri miliyoni 109.3$, mu 2013 karazamutse kagera kuri miliyoni 114.9$, mu 2014 yageze kuri miliyoni 153.6$.

Uyu mubare w'amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa rwohereza muri RDC wakomeje wiyongera, kugera aho byageze mu 2018 rwinjiza miliyoni 337.4$, aya mafaranga mu 2019 yarazamutse agera kuri miliyoni 376,71$.

Ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi kandi igihugu cye n'u Rwanda bikomeje kugirana umubano ushingiye ku bufatanye mu gushakira umuti ibibazo byo mu Karere bishingiye ku guhashya imitwe y'iterabwoba ikorera mu mashyamba y'iki gihugu.

Hashize igihe Perezida Tshisekedi hamwe na mugenzi we wa Angola bafashe iya mbere biyemeza kuba abahuza mu bibazo by'u Rwanda na Uganda, byakajije umurego mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo, gufungwa no kwamburwa ibyabo.

Umuhate wo gushaka amahoro mu Karere wa Tshisekedi wanagaragajwe n'uburyo akijya ku butegetsi yikije cyane ku guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw'igihugu cye irimo FDLR n'indi.

Benshi mu bari abarwanyi bayo bakijweho umuriro barafatwa, abandi baricwa ku buryo abasigaye ari mbarwa. Abagiye bazanwa mu Rwanda bavuye muri iyi mitwe bagiye bagaragaza ko kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi ibintu byahise bihinduka.

Muri Nyakanga 2021, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 bafatiwe muri ibi bitero by'ingabo za RDC ku mitwe yitwaje intwaro. Muri bo harimo abajenerali batanu, aba-colonel batatu, ba lieutenant Colonel babiri, ba kapiteni n'abandi basirikare bato.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yakiriye Minisitiri Biruta mu biro bye
Minisitiri Dr Biruta ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagiranye ibiganiro na Perezida w'icyo gihugu nyuma yo kumushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame
Minisitiri Dr Biruta yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru nyuma yo kwakirwa na Perezida Tshisekedi
Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-biruta-yashyikirije-perezida-tshisekedi-ubutumwa-bwihariye-bwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)