Mashami Vincent yasabye itangazamakuru kubatera ingabo mu bitugu aho kubabwira amagambo abaca intege – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rivuga ibitagenda gusa, rigaca intege abakinnyi, ibintu bibasubiza inyuma mu mikinire ndetse no mu mitekerereze ibi avuga ko bitari bikwiye. Ibi Mashami yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y'imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Douala muri Cameroun.

Uyu mutoza asanga bitari bikwiye kunenga abakinnyi kuko ntawe bitabaho, ahubwo bakwiye kujya babatera ingabo mu bitugu, bakabashyigikira n'aho bagize umusaruro mubi bakabafasha gushaka aho byapfiriye ku buryo ubutaha bizaba byiza. Yagize ati: " Itangazamakuru ryo mu Rwanda ricunga akantu katagenda neza, ubundi bakakuririraho bakabasenya, nta mwere ku Isi kandi nta we bitabaho, bakwiye gushyigikira abakinnyi kuruta kubaca intege. Bakabafasha, bakababa inyuma na hahandi byanze bakabasunika ".

Mashami Vincent, umutoza w'Amavubi

Mashami avuga ko nka équipe nationale ntako bataba bagize kuko batakaza imbaraga nyinshi bashaka intsinzi, ariko iyo byanze aribo ba mbere bababara kurusha abandi.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/mashami-vincent-yasabye-itangazamakuru-kubatera-ingabo-mu-bitugu-aho-kubabwira-amagambo-abaca-intege/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)