Kuva mu gikoni kugera ku irasaniro: Abagore ku ruhembe rw’ababereye maso umutekano muri Centrafrique (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Njye byaranshimishije kubona icyubahiro abasirikare b’abagabo bahaye umugore, byerekana ko umugore ari umuntu wubashywe ufite ubushobozi kandi wakora akazi kamwe nk’ak’abagabo.

Tukiri aho, bahamagaranye ku cyombo mu mvugo za gisirikare ntabashije gufata mu mutwe, hanyuma tubona abasirikare bihuse burira imodoka. Uwari uri ku mbunda yo hejuru yari umukobwa, iyo muganira nta magambo menshi avuga nyine nk’abandi basirikare, ariko icyankoze ku mutima ni uburyo yadusobanuriye uko bakoresha imbunda ya Machine Gun nini iba iri ku modoka, n’uburyo abasirikare baba bari kumwe bamugirira icyizere kuko aba ariwe bitezeho amakiriro mu guhashya umwanzi bwa mbere.

Ni ibintu byerekana ko abanyarwandakazi batinyutse, ntibagiharirwa imirimo yo mu rugo no mu gikoni! Kuri ubu bari mu mutima w’iterambere ndetse ntibahezwa n’aho rukomeye kuko batanga umusanzu mu bikorwa bikomeye nk’ibyo kubungabunga amahoro.

Mu mateka y’u Rwanda havugwa inkuru ya Ndabaga wagiye ku rugamba agatabarira igihugu, ndetse yabaye ikimenywabose kubera ubwo buhangange bwe yagaragaje.

Kuri ubu abakobwa n’abagore na bo basigaye bajya ku rugamba, bagatabara igihugu aho rukomeye.

Usibye ibikorwa bagaragaramo, banatanga umusanzu mu kubungabunga umutekano ndetse ntibasiba kujya gutanga umusanzu wabo mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Iyo ugeze mu nkambi bacumbitsemo ubasanga mu mirimo itandukanye kuva ku yo mu gikoni, gukanika imodoka za Loni zagize ikibazo, gukora mu biro, gucunga umutekano w’abaturage kugera ku kurashisha imbunda za rutura zifashishwa aho rukomeye.

Nubwo baboneka mu mirimo itandukanye, abakobwa n’abagore bari mu Ngabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Centrafrique ni abarashi bakomeye, bahora biteguye gutera no gutsinsura umwanzi mu gihe hari igikomye gishaka kubangamira umudendezo w’umuturage bashinzwe kurinda.

Iyo usuye ikigo Ingabo z’u Rwanda zibarizwamo, ubasanga mu biro aho urugamba rutegurirwa kugera kuri ba bandi bitabazwa aho rukomeye, bamwe barashisha imbunda z’imizindaro zishwiragiza umwanzi, agatatana.

Umuyobozi ushinzwe Ibijyanye n’Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Centrafrique (Rwanbatt 7), Lieutenant Anette Ngarambe, yavuze ko mu gisirikare habamo akazi kenshi nko guteka, kujya ku rugamba n’ibindi kandi ko buri wese agomba kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Ntacyo basaza bacu bazi tutazi. Baba barakoze imyitozo ku buryo bajya ku rugamba bakarwana. Iyo hagize igikoma, abakobwa bari mu Ngabo z’u Rwanda kimwe na basaza babo bahabwa amabwiriza amwe mbere yo kwerekeza ku irasaniro cyangwa mu bindi bikorwa bitandukanye.’’

Caporal Uwimana Betty ashimangira ko imyumvire yo kuvuga ko abakobwa badashoboye ari iya kera.

Ati “Mu gisirikare ibyo twarabisize, njye na bagenzi banjye b’abasore dukorana turashoboye. Icyo umusore akora nanjye ndagikora.’’

Umuyobozi ushinzwe Uburinganire mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, Lieutenant Anette Ngarambe, yavuze ko umugore afite ubushobozi n'imbaraga zo kubungabunga amahoro

-  Guhera mu gikoni baba bari maso

Staff Sergeant Emmanuel Rurangirwa, ukuriye Igikoni avuga ko we n’abo bakorana bahora biteguye ko igihe cyose bakwitabazwa.

Ati “Tuba twiteguye isaha yose, tumenya kwirinda no kurwana. Uburinganire burubahirizwa ahantu hose. Tuba dufitemo abakobwa n’abahungu mu gikoni.’’

Mu bo IGIHE yasanze mu gikoni harimo na Pte Mushimiyimana Grace wagaragaje ko ahora ari maso mu gihe yakenerwa ku rugamba.

Ati “Mu Gisirikare cy’u Rwanda bahitamo ko umuntu akora imirimo yose. Iyo urusasu ruvuze, mpita nitegura nkajya ku rugamba. Mbanza kuba umusirikare mbere yo kuba umukobwa, aho bibaye ngombwa ndatabara.’’

Lieutenant Anette Ngarambe yavuze ko kuba umukobwa ateka, akajya mu igaraje ari igihamya ko ‘ashoboye.’

Ati “N’ubu bavuze ngo mwitegure nk’uri mu gikoni yahita ahagurukana ibyo kurya bye, akabiherekesha abagiye ku rugamba, agafata imbunda akajya kurwana.’’

Inshingano z’ingabo ntizirangirira mu gutegura amafunguro no kuyagabura kuko abagore n’abakobwa basangwa no mu biro ahategurirwa urugamba.

Caporal Sugira Divine avuga ko nubwo abenshi batekereza ko igisirikare gikorerwa hanze hari n’izindi nshingano zikorerwa mu biro.

Ati “No mu biro igisirikare kirahakorerwa cyane kandi ni akazi gakomeye. Sibyo gusa kuko mbasha no kujya ku rugamba nkarwana, iby’imbunda ndabizi. Nicara hano ariko iyo bibaye ngombwa njya hanze mu kazi gatandukanye, kenshi tujya gukora imyitozo yo kurasa kugira ngo tutazabyibagirwa. Ntacyo umuhungu yakora ntakora cyane ko naje guharanira amahoro.’’

Pte Mushimiyimana Grace twamusanze uwo munsi yakoze mu gikoni ariko yiteguye ko hagize igikoma yahita yegura imbunda akajya ku rugamba

Mu gisirikare imwe mu maturufu ahesha ingabo gutsinda urugamba ni ukunoza uburyo bwo guhana amakuru mu buryo bwihuse.

Pte Nyirabarera Clémentine ukora mu Ishami rishinzwe Itumanaho mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique avuga ko bakurikirana buri kimwe cyose kijyanye n’amakuru avugwa muri bagenzi babo.

Ati “Muri iki kigo ni ho urugamba rutangirira. Abagiye hanze y’ikigo hari radio dukoresha ngo tubamenye. No mu Rwanda dukoresha radio kandi bakatwitaba, tukaba twabasaba ubufasha mu gihe biri ngombwa.’’

Mugenzi we bakorana Pte Uwayisenga Josée yavuze ko muri icyo cyumba baba bakurikirana uko urugamba ruhagaze.

Ati “Amateka yo mu gihe cy’Abami, twari tuzi ko abakobwa n’abagore batajya ku rugamba, kera n’uwabikoze ni uwitwa Ndabaga, byabaye umugani bigaragara ko akoze ikintu kidasanzwe. Nyuma y’igihe cy’abami, kuri iyi leta byagaragaye ko n’abagore n’abakobwa dushoboye, twisanze dushobora kubikora tukabishobora. Twese ni yo mpamvu twinjiye muri iyi serivisi, aka kazi dukora, ntiwajya ku rugamba udafite uburyo bwo guhana amakuru.’’

“Tuba dukurikirana uko urugamba rumeze. Tuba dufite ibikoresho byose by’abasirikare kandi dufite ubumenyi n’imbaraga zo gukora ku buryo bibaye ngombwa natwe twahita tugenda.’’

-  Umugore ku mbunda ya rutura yifashishwa mu guhashya umwanzi

Muri Centrafrique hari ingabo zidahumbya, zihora ziri maso ziteguye gutabara aho rukomeye. Mu gihe izindi ngabo zibanza guhabwa amabwiriza yo kugenderaho, izi ngabo zo zihita zijya ku rugamba rugikubita nibura bitarenze iminota 15.

Muri izi ngabo zikora zisimburana harimo n’umugore, urashisha imbunda nini, ifatwa nk’iy’umusada. Ni imbunda iri ku modoka ishobora kurasa umuntu uri kure ndetse iba icungiwe umutekano n’abandi basirikare.

Ni imbunda izwi nka “12,7 mm Machine Gun MG-U”, ni imwe iba irasa kure cyane aho umwanzi ari, ku buryo umuntu uyikoresha aba ari ahirengeye, we areba ko nk’umwanzi ari gusatira ubundi akamuvunira umuheto. Aba afite inshingano zo kureba kure mu gihe hari nk’umwanzi ugiye kwivugana umusirikare mugenzi we agatabara. Ni imbunda ikoreshwa n’umuntu uba ufitiwe icyizere kuko aba afite mu nshingano ubuzima bwa bagenzi be.

Pte Nyirabahire Jeannine urashisha iyi mbunda avuga ko ari ishema rikomeye kuri we kuba ashobora kuyikoresha.

Ati “Iyi mbunda yakundaga gukoreshwa n’abasirikare b’abagabo, ariko ubu ni ishema ku musirikare w’umukobwa kuba nyikoresha, kandi nkaba nyizi neza. Ntabwo natenguha bagenzi banjye ku rugamba kandi natabara igihugu byaba ngombwa nkacyitangira.’’

Yavuze ko nubwo hari abavuga ko igitsina gore kigira intege nke ariko iyo ‘watinyutse ukinjira mu gisirikare uba utewe ishema no gukorera igihugu’.

Ati “Mu rugo abana barishimye kuko na bo bakeneye gukura bafite uwo bafatiraho icyitegererezo.’’

Umuhate w’ingabo z’u Rwanda nturangirira mu kurashisha imbunda zikomeye kuko unagera ku gukanika imodoka zitwara ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

Karikonyine Betty umaze amezi 10 akanika imodoka nini avuga ko “Abahungu n’abakobwa turashoboye, dufite imbaraga zo gukora.’’

Pte Nyirabahire Jeannine arashisha imbunda nini, aba agaragiwe n'abandi basirikare

-  Abatuye muri Centrafrique banyuzwe no kwegerezwa amazi meza

Ingabo z’u Rwanda ziganjemo abakobwa n’abagore zitanga umusanzu mu kugeza amazi meza ku baturage no kubafasha gukora uturima tw’igikoni mu kubarinda kurwaza bwaki.

Umuyobozi wa Site SEGA I ahavomwa amazi atangwa na Loni, Kosile de Brice, yavuze ko mbere byari ingorabahizi kubona amazi meza.

Yagize ati “Haciyeho iminsi u Rwanda ruduha amazi yo kunywa, byaradufashije cyane. Kubona amazi biragoye, ku buryo bishobora no kumara umwaka utarabona ayo kunywa. Ni ingenzi kandi aya amazi adufasha mu bikorwa byose.’’

Umunyeshuri w’imyaka 19 witwa Naomi yavuze ko yashimishijwe no kuba Ingabo z’u Rwanda zarabegereje amazi.

Ati “Byaranshimishije cyane kuko aho twari tubakeneye dushaka amazi yo kunywa baradufashije. Ndabashimira cyane. Mbere kubona amazi byari bigoye cyane.’’

Muri Centrafrique, u Rwanda rufite ingabo zirimo abakobwa n’abagore 38 bakora mu mirimo itandukanye ariko bagahuriza ku ntego imwe yo kurinda abasivili.

Mu ngabo zishinzwe gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa, harimo ab'igitsinagore benshi
Abakobwa nibo barinda abagore bombi ba Perezida wa Centrafrique
Mu bikorwa byo gufasha abaturage, usanga ab'igitsinagore biganje cyane
Ni ababyeyi! Ahenshi usanga abasirikare b'u Rwanda b'igitsinagore basanganirwa n'abana iyo habayeho igikorwa cyo gutanga amazi mu bice bitayafite
Ku kigo Ingabo z'u Rwanda zibamo kiri ahitwa M'Poko, usanga abagore n'abagabo bafatanya mu mirimo y'uburinzi
Ingabo z'u Rwanda zishimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique
Karikonyine Betty umaze amezi 10 akanika imodoka nini zikoreshwa n'ingabo za Loni
Mu kazi ko gukanika imodoka, abakobwa bakorana na basaza babo
Karikonyine Betty avuga ko abahungu n’abakobwa bafite imbaraga zo gukora no gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano
Abagore n'abakobwa bari ku ruhembe rw'abacunga umutekano muri Centrafrique
Staff Sergeant Emmanuel Rurangirwa ni we ukuriye Igikoni
Mu gikoni ahategurirwa amafunguro y'ingabo habamo abasore n'abakobwa bafatanya
Pte Nyirabarera Clémentine ukora mu Ishami rishinzwe Itumanaho
Pte Uwayisenga Josée akora mu cyumba bakurikiranamo uko urugamba ruhagaze no gufasha abaruriho guhana amakuru
Umuyobozi wa Site SEGA I ahavomwa amazi atangwa na Loni, Kosile de Brice, yavuze ko mbere byari ingorabahizi kubona amazi meza
Naomi w’imyaka 19 yavuze ko yashimishijwe no kuba ingabo z’u Rwanda zarabegereje amazi meza



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-mu-gikoni-kugera-ku-irasaniro-abagore-ku-ruhembe-rw-ababereye-maso
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)