Iradukunda Jean Bertrand umukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yamaze kuva mu bakinnyi bagomba gukina na Togo bitewe n'imvune yagize yo mu ivi.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi bifashishijwe mu mikino yombi yo mu itsinda C(Uganda na Maroc) u Rwanda rumaze gukina muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.
Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru ubwo Amavubi yarimo yitegura umukino usoza itsinda bazakinamo na Togo ku munsi w'ejo kuwa Kabiri, Iradukunda Jean Bertrand yaje kugira ikibazo cyo mu ivi nyuma yo kugongana na Rutanga Eric.
Uyu mukinnyi wari mu bakinnyi 11 bagomba kwifashishwa kuri uyu mukino uzaba saa tatu z'ijoro zo mu Rwanda akaba yarahise ajya kwitabwaho n'abaganga ngo barebe niba bidakabije ku buryo yazakina.
Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi yakomeje kubabara ndetse akaba agomba kunyura mu cyuma ngo barebe uko ameze.
U Rwanda ruzakina na Togo umukino usoza itsinda C rusabwa kuwutsinda kugira ngo rubone itike ya 1/4.
Mashami Vincent mu bakinnyi 11 ashobora kwifashisha kuri uyu mukino ashobora kuzanamo Lague utaragaragaye mu mikino 2 iheruka.
11 ashobora kwifashisha
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rashid, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Jacques Tuyisenge.