Inzego z'Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by'imibiri, imyenda ndetse n'ibisigazwa by'ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y'umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indege yakoze impanuka itwaye abantu 62, bakoze impanuka nyuma gato yo guhaguruka i Jakarta,Iyi ndege yo muri Indoneziya Yaguye mu nyanja imaze umwanya muto ihagurutse, Abantu bagera kuri 62 ikaba iri mu bwoko bwa Boeing 737-524 y'isosiyete yitwa Sriwijaya Air.

Ku wa gatandatu, indege yari itwaye abantu 62 yaguye mu nyanja ya Java, hashize iminota mike ihagurutse ni mu murwa mukuru wa Indoneziya, Jakarta, abayobozi ba Indoneziya cyane cyane Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n'ibintu  yavuze ko kumvikana kwa nyuma n'indege, Sriwijaya Air, kwakozwe saa mbiri n'iminota 40. Boeing 737-524 yerekezaga mu mujyi wa Pontianak ku kirwa cya Borneo.

Nk'uko byatangajwe na Flight radar24, serivisi ishinzwe gukurikirana indege, ngo nyuma y'iminota ine nyuma yo guhaguruka mu gihe cy'imvura nyinshi, indege yatakaje metero zirenga 10,000 z'uburebure mu gihe kitarenze amasegonda 60 gusa.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe gushakisha no gutabara muri Indoneziya nyuma gato yo gukora impanuka cyavuze ko cyabonye ibice byayo mu mazi aherereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Jakarta bizeraga ko bishobora kuba byaturutse mu bisigazwa by'indege, ariko bakavuga ko umwijima wabangamiye ishakisha ryabyo.

Agace kabonetsemo ibisigazwa by'indege kazwi nko 'ku birwa igihumbi', abantu batandukanye bakaba bakomeje kwohereza ubutumwa bwihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse n'imiryango ikaba ikomeje gushaka uko yabona imibiri yababo ngo iherekezwe mu cyubahiro.

The post Inzego z'Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by'imibiri, imyenda ndetse n'ibisigazwa by'ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y'umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inzego-zubutabazi-zo-muri-indoneziya-zakuye-ibice-byimibiri-imyenda-ndetse-nibisigazwa-byibyuma-mu-nyanja-ya-java-nyuma-yumunsi-umwe-boeing-737-ikoze-impanuka-muri-iki-gihugu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)